Karongi: Kubura kw’isambaza byateje igihombo mu maresitora

Kuva aho uburobyi buhagaritswe by’agateganyo mu kiyaga cya Kivu, amwe mu maresitora yo mu mujyi wa Karongi yagize igihombo, kubera ko nta sambaza zikiboneka mu igaburo rya buri munsi, kandi abakiliya benshi ari zo bakunda.

Imwe muri ayo ma resitora ni iya ahitwa Credo New Umunyinya House batanga serivisi z’amacumbi, ibiribwa n’ibinyobwa, umwihariko waho ukaba ari isambaza ziteguye mu buryo butandukanye bityo hakaganwa cyane.

Umuyobozi wayo, Umurerwa Liberata, avuga ko kuva aho uburobyi buhagaritswe mu Kivu, resitora yagize igihombo gikomeye.

Abisobanura muri aya magambo: «twakundaga kuzigabura ziherekejwe n’ubugali, ikaba ari yo yari spécialité yacu, ariko kuva aho bafungiye i Kivu, twatakaje nka 80% byo muri restaurant».

Umuyobozi wa Credo New Umunyinya House akomeza avuga ko amezi abiri badacuruza isambaza ari menshi kuko bamaze gutakaza umubare w’abakiliya benshi, ariko ngo afite n’icyizere ko nibasubukura uburobyi bazaziba icyo cyuho.

Resitora ya Credo New Umunyinya House yatakaje 80% by'icyashara kubera ko nta sambaza zihari.
Resitora ya Credo New Umunyinya House yatakaje 80% by’icyashara kubera ko nta sambaza zihari.

Ati «Mu ma wikendi abantu benshi bavaga i Kigali baje kurya isambaza, kugira ngo rero bazongere kwibuka ko isambaza zibaho n’ubundi bizafata ikindi gihe cy’amezi nk’abili, ni ko mbyibaza».

Kubura kw’isambaza byanatumye ibiciro by’inyama bizamuka mu mujyi wa Karongi. Mbere ikiro cy’iroti cyaguraga 1800 FRW ariko ubu kiragura 2000 FRW. Inyama za file zaguraga 3000 FRW ikilo, ubu zageze ku 3500 FRW.

Icyemezo cyo guhagarika uburobyi mu Kivu cyafashwe mu rwego rwo guha agahenge amafi kuko umusaruro w’uburobyi wari umaze kugabanuka cyane. Icyo cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki 29/07/2012 kugeza tariki 02/10/2012.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka