Urugaga rw’abikorera (PSF) bo mu karere ka Karongi rwiyemeje gushyiraho itsinda ry’indashyikirwa, kugirango bahuze imbaraga mu rugendo rwo guteza imbere akarere.
Ibi ngo bizabafasha kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa by’ingenzi bikenewe mu karere kandi bigakorwa na banyiri ubwite.
Bimwe muri ibyo bikorwa hatanzwe ingero za gare iteganyijwe kubakwa mu murenge wa Bwishyura, ahitwa mu cyumbati.
Inyigo y’iyo gare yakozwe umwaka ushize, bikaba biteganyijwe ko izatwara amafaranga asaga miliyari 40. Ikindi ni isoko ryambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Karongi, Mazimpaka Hortance, yavuze ko ntakizabuza abanyamuryango b’urugaga kugera ku byo biyemeje. Nawe ubwe kandi yatanze miliyoni ebyili zashyizwe hamwe n’ayabandi yose hamwe yuzura miliyoni 50.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, we asanga miliyoni 50 zahise zitangwa n’abanyamuryango ku ikubitiro zigaragaza ubushake Abanyakarongi bafite bwo gukomeza kwiteza imbere.
Robert Patrick ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’ubucuruzi yashimiye akarere ka Karongi kuba kabaye aka mbere mu gutangiza kiriya gikorwa cyo kwishyira hamwe mu ntara y’Uburengerazuba.
Abanyakarongi bivugira ko ari umuhigo basanganywe kandi bazi neza icyo uzabagezaho nk’uko bigaragazwa n’intambwe mu iterambere bamaze kugeraho mu gihe gito.
Kuri uyu wa gatatu, mu murenge wa Bwishyura hanateganyijwe umuhango wo kumurikira ubuyobozi bw’akarere ibyagezweho mu mihigo y’umwaka ushize wa 2012-2013, nyuma ya Bwishyura hagakurikiraho umurenge wa Murambi nyuma ya saa sita.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|