Karongi: Abarobyi bafite impungenge ko amato yabo azabora kubera kudakora

Abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu bafite impungenge ko amato yabo azangirika kubera ko agiye kumara amezi abiri ahagaze mu mazi adakora. Ayo mato ngo ntibayakura mu mazi ngo bazongere bayasubizemo kubera ko kuyakuramo bisaba kuyasenya.

Leta yafashe icyemezo guhagarika uburobyi mu Kivu igihe cy’amezi abiri nyuma y’aho umusaruro w’amafi wari umaze kugabanuka cyane. Kuroba mu Kivu byabaye bihagaze kuva tariki 29/07 kuzageza tariki 02/10/2012.

Bamwe mu barobyi batashatse kwivuga amazina bavuga ko guhagarika uburobyi igihe cy’amezi abiri byaje bitunguranye cyane ku buryo batabashije kubona umwanya wo kwitegura uko bazabyifatamo igihe amato yabo azaba ahagaze adakora.

Umwe muri bo aragira ati: “Ubu se ko amato yacu akoze mu mbaho, mukaba muzi neza ko imbaho zibora iyo ziri mu mazi, murabona tuzabigenza dute?”.

Amato yakoreshwaga mu burobyi aparitse mu Kivu imbere y'inzu ya koperative y'abarobyi i Karongi.
Amato yakoreshwaga mu burobyi aparitse mu Kivu imbere y’inzu ya koperative y’abarobyi i Karongi.

Ubuyobozi buvuga ko icyi cyemezo cyafashwe hagamijwe kurengera inyungu abarobyi ubwabo, abacuruza ibikomoka ku burobyi ndetse n’ababikinera umunsi ku wundi kubera ko umusaruro wabyo wari umaze kugabanuka bikabije.

Uku kugabanuka ngo kwatewe n’akajagari kari gasigaye kari mu burobyi, n’abarobyi bakoreshaga imiraga (imitego) itemewe, yarobaga n’amagi cyangwa udufi tutarakura.

Umuhuzabikorwa w’umushinga w’uburobyi mu karere ka Karongi, Sibomana Jean Bosco, avuga ko mbere y’uko uburobyi buhagarikwa, umurobyi yari asigaye aroba ibiro bitarenze bitanu by’amafi, kandi mbere ngo yashoboraga kuroba ibiro biri hagati ya 50 na 80 ku munsi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inzara iratwishe kubera kubura agafi n’isambaza mbese ubu tugiye kurwara ubworo ariko abakora ubushakashatsi nibige ukuntu haboneka amafi manini kandi haboneke amato manini akomeye akora mukiyaga cya kivu.

Sam yanditse ku itariki ya: 30-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka