Kamonyi: Umuco nyarwanda ni kimwe mu bibangamira itangwa rya serivisi

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, aravuga ko kuba mu Rwanda serivisi zidatangwa neza uko byakagombye biterwa n’uko mu muco nyarwanda abantu badatozwa uwo muco kuva cyera.

Ibi Rutsinga yabisabye aba bayobozi tariki 04/01/2013 mu nama rusange yahuje abayobozi 260 b’aka karere kumanuka kugera ku rwego rw’akagari ahita anabasaba gukangukira umuco wo gushishikariza abantu gutanga serivisi neza.

Bamwe mu batuye akarere ka Kamonyi, bavuga ko usanga bamwe mu bayobozi batabakira uko bikwiye, birimo kubabwira nabi no gutinda kubakira.

Ahenshi mu hatungwa urutoki mu gutanga serivisi mbi ni mu kurangiza imanza, aho usanga Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge barangarana ababagana no mu bigo bya Leta n’abikorera batakira neza ababagana.

Mu rwego rwo gutanga serivisi nziza no kuzitoza aba bayobozi , muri aka karere hashyizweho gahunda yo kwakira imanza zigomba kurangizwa, aho zirangizwa nyuma y’ibyumweru bitatu.

Harimo kandi n’ibindi byakozwe birimo gusura abikorera hagamijwe kubakangurira ibyiza byo kwakira neza ababagana.

Rutsinga yakanguriye abayobozi kwakira neza ababagana harimo ndetse no kwandika ku miryango y’ibiro byabo serivisi zihatangirwa, uzitanga na nimero z’uyitanga.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka