Kamonyi: Imisanzu yakwa abacuruzi ibangamira inyungu zabo

Bamwe mu bacuruzi bacururiza mu murenge wa Gacurabwenge, baratangaza ko imisanzu babaka hatitawe ku mari bacuruza bituma bamwe muri bo bagwa mu gihombo.

Mu nama yahuje abacuruzi bo mu murenge wa Gacurabwenge n’umucungamutungo w’uwo murenge, Ufitishuri Theophile, hari abacuruzi bagaragaje impungenge ko amafaranga bakwa y’imisanzu y’ibikorwa binyuranye atuma bamwe bagwa mu gihombo kuko ngo ubuyobozi bugena umubare ungana ku bacuruzi bose hatitawe ku gaciro k’ibyo bacuruza n’imari baba binjije.

Rukundo ni umwe mu bari bitabiriye iyo nama. Yavuze ko mu gihe cy’itangwa ry’imisanzu yo kubaka amashuri batse buri mucuruzi 5000frw kandi batanganya imari . Ati “bakagombye kureba ibyo umuntu afite bakabona kugena umusanzu atanga. Ari ucuruza ibihumbi 200 n’ucuruza miliyoni ebyiri bose babaka amwe”.

Umucungamari yatangaje ko nta kundi byagenda kuko iyo bagena amafaranga y’umusanzu agomba gutangwa bashingira ku cyo umuntu akora. Ngo bagena agomba gutangwa n’abahinzi, abarimu, abaganga cyangwa abacuruzi.

Ikindi ngo ni uko bigoye ko abantu bahurira ku cyemezo kimwe akaba ariyo mpamvu biba ngombwa ko umuntu yemera icyo abandi bemeje.

Abo bacuruzi kandi bagaragaje impungenge no ku iyongezwa ry’amafaranga y’isuku yavuye ku 100frw akajya kuri 3000frw, nay’ipatante yongejweho ibihumbi icumi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka