Nyuma y’amatora y’abahagarariye abikorera ku rwego rw’akarere yabaye tariki 10/11/2014; Ntivuguruzwa Jean Damascene, watowe ku mwanya wa Perezida ahamya ko guha umwanya abikorera mu nzego zifata ibyemezo bifasha mu kumvikanisha gahunda Leta ifitiye abikorera.
Ntivuguruzwa wari unayoboye manda icyuye igihe avuga ko mbere Inama Njyanama y’akarere yagenaga imikorerwe y’ubucuruzi kandi nta muntu uhagarariye abacuruzi uyirimo.
Aha arahamya ko abikorera babonye ubuvugizi kuko nta cyemezo na kimwe kizajya gifatwa, ubahagarariye atakigishijweho inama. Aratanga urugero rwo kugena umubare w’amahoro haba ku bicuruzwa cyangwa ku masambu; agenwa n’Inama Njyanama.

Dusabumuremyi Pamphile, umucuruzi kuri santeri ya Mugina, atangaza ko hari ibyemezo byajyaga bifatirwa abikorera ntibabyumve neza kuko nta makuru babaga babifiteho.
Ibyo ngo byateraga urwikekwe hagati y’abikorera n’abayobozi ku buryo hari igihe ubuyobozi bwahingukaga abacuruzi bakihisha.
Ngo nk’iyo abayobozi bahingutse mu isoko rya Mugina rirema buri wa kane, bamwe mu bacuruzi barahunga bakeka ko baje kubaka amafaranga y’umusoro cyangwa ay’isuku. Mu gihe bafite ababahagarariye rero ngo ntacyo bagomba kwikanga kuko nta wabarenganya cyangwa ngo abatunguze gahunda batumvikanyeho.
Gutora inzego zihagarariye abikorera kuva ku rwego rw’akagari, ngo byatangiye mu mwaka wa 2011, bikaba byarasimbuye uburyo bwari busanzwe bwo kubahagararira hakurikijwe ibyo bakora bitaga “Chambres”.
Uwase Marie Claire, umukozi mu Rugaga rw’abikorera (PSF) asanga imikorere mishya ifasha urugaga kumenya imikorere y’abikorera mu nzego zose.
Kuva ku Rwego rw’akagari abikorera bahagarariwe na Komite igizwe n’abantu 10, barimo Perezida na ba visi perezida babiri, hamwe n’abakemurampaka barindwi.
Uwase avuga ko inshingano z’izi komite ari ukunoza imikoranire n’inzego z’imiyoborere kuko abikorera ari abafatanyabikorwa mu iterambere.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
leta yacu mu gukorana n’abikorera yabigize intego kuko izi ko inkingi imwe itagera itagera inzu. amahairwe aba banyakamonyi bahawe rero bayakorehe neza maze bazmaure akarere kabo
ni intambwe nziza cyane kandi bizabafasha kugeza ibitekerezo byanyu aho ubundi mutashoboraga kubigeza , ikindi bikabasha kumvikana , gusa twizereko bizabasha gusha private sector mu rugamba rwo kwigira yatangiye , aho private sector ikomeye kandi yihagije igihugu kiba kigeze kure gitera imbere