Kabarondo: Isoko rigiye gusanwa nyuma y’igihe abarikoreramo binubira ko ridasakaye

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo ryo mu karere ka Kayonza barizezwa ko iryo soko rigiye gusanwa mu gihe cya vuba, nyuma yo kumara igihe kinini abarikoreramo binubira gukorera ahadasakaye bigakubitiraho no kurambika ibicuruzwa byabo hasi kuko ntadutara tuhari.

Abacuruzi bavuga ko mu gihe k’izuba babangamirwa n’ivumbi ariko byagera mu gihe cy’imvura bikabakomerera kurushaho, kuko banyagirwa n’ibicuruzwa bya bo bikangirika, nk’uko Nizeyimana Silas ucururiza mu gice cy’iryo soko kidaskaye abivuga.

Abacururiza hasi iyo imvura iguye baba barwana no kwanura ibyo bacuruza.
Abacururiza hasi iyo imvura iguye baba barwana no kwanura ibyo bacuruza.

Abacururiza ahasakaye nabo bavuga ko hari ubwo banyagirwa bitewe n’uburyo barisakaye nabi. Kuri ibyo ariko ngo hiyongeraho ikibazo cyo kuba ibisima bacururizaho bidafungwa ku buryo babikamo ibicuruzwa bya bo batashye nk’uko bigenda mu yandi masoko.

N’ubwo ingaruka ziterwa no kuba isoko rya Kabarondo ritubakiye neza zitagera ku barikoreramo ku buryo bungana, bavuga ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo bakorere ahantu hameze neza kuko batanga imisoro ya buri kwezi muri iryo soko.

Uretse kunyagirwa n'iyo izuba riva ivumbi ngo ribangamira abacururiza hasi.
Uretse kunyagirwa n’iyo izuba riva ivumbi ngo ribangamira abacururiza hasi.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko imirimo yo gusana iryo soko iri hafi gutangira. Avuga ko rwiyemezamirimo uzarisana ubu ari kubaka umusarani ku kibuga cya Rusera cyo mu kagari ka Rusera mu murenge wa Kabarondo, abacururiza mu isoko rya Kabarondo bakaba ariho bazaba bimuriwe mu gihe riri gusanwa.

Yongeraho ko uwo musarani uri hafi kuzura ku buryo abacuruzi bazahita bimuka gusana isoko bigatangira. Uretse isoko rya Kabarondo rigaragaramo ibibazo, abacururiza mu rya Mukarange ry’umujyi wa Kayonza iyo bavuze ibibazo bya bo wumva bidatandukanye n’iby’abacururiza i Kabarondo.

Isoko rya Kabarondo rigiye gusanwa nyuma y'igihe kinini abarikoreramo batabaza.
Isoko rya Kabarondo rigiye gusanwa nyuma y’igihe kinini abarikoreramo batabaza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bufite gahunda yo kubaka isoko rya kijyambere rizatwara miriyari zisaga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ariko umushinga wo kuryubaka wabaye uhagaze bitewe n’uko ayo mafaranga ataraboneka.

Gusa ngo hari miriyoni 50 zizaba zifashishwa mu gusana ayo masoko yombi nk’uko umuyobozi w’akarere abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka