Izuba n’izamuka ry’ibiciro byagabanyije abakoreraga mu isoko rya Nyanza

Abacururizaga hasi mu gasoko k’ikigoroba ka Nyanza mu Murenge wa Ngera, bishimiye isoko bubakiwe, ku buryo ubwo ryafungurwaga abashakaga kurikoreramo batarikwirwagamo, ariko kuri ubu urisangamo abacuruzi batarenga batanu.

Izuba ryinshi ryatumye ibicuruzwa n'abaguzi bibura
Izuba ryinshi ryatumye ibicuruzwa n’abaguzi bibura

Ubundi iri soko ryubatswe n’umuryango AEE, ryatashywe ku mugaragaro tariki 26 Gicurasi 2022. Icyo gihe abashakaga kuricuruzizamo bari benshi, ku buryo bifuzaga ko ryakwagurwa mu gihe kitarambiranye.

Wasangaga bamwe bagira bati “Muri iri soko niyandikishije mbonamo ikibanza, ariko byabaye bikeya. Ndifuza ko ryakongerwa.”

Abandi babwira abaryubatse bati “Muzatwagurire iri soko. Na cyo kiri mu byifuzo turifiteho.”

Kuri ubu, abakorera muri iri soko ku buryo buhoraho ni bane gusa, barimo babiri bacuruza imboga, n’abandi babiri bacuruza imbuto. Ubundi ushobora gusangamo nk’umuhinzi wazanye ibijumba akuye mu murima we.

Isoko rya Nyanza mu Murenge wa Ngera ubwo ryafungurwaga ibibanza byari byuzuye
Isoko rya Nyanza mu Murenge wa Ngera ubwo ryafungurwaga ibibanza byari byuzuye

N’ubwo muri rusange abahoze bakorera muri iri soko ubu bakaba barabihagaritse bavuga ko babitewe no kubura igishoro, Carine Niragire ukirikoreramo we avuga ko icyabuze atari igishoro, ahubwo abaguzi ndetse n’ibicuruzwa biturutse ku kuba byarabuze kubera izuba, n’ibibonetse bikaba bihenze cyane.

Agira ati “Hakigwa imvura ihagije, abantu baranguraga ibijumba, intoryi, n’ibindi, ugasanga isoko riruzuye. Ariko ubu bitewe n’izuba, ntibari kubona ibyo barangura. Noneho n’ibiciro byariyongereye. Naho amafaranga yo no kuri SACCO ndetse no mu matsinda bayaguha, ariko uyafashe ntiwabona icyo urangura ngo ucuruze.”

Akomeza agira ati “Nk’ubu inyanya izuba ritarava agatebo karanguzwaga ibihumbi bitatu na magana atanu (3,500 Frw), bine na bitanu, ariko ubu ni ibihumbi umunani. Intoryi zaguraga ibihumbi bitatu na magana atanu na bine, ubu ni ibihumbi icyenda.”
Umubyeyi wazanye agatebo k’ibijumba yari akuye mu murima we, yari ahangayikishijwe no kuba ibura ry’imvura riri gutuma bakura ibijumba imigozi ikitwarirwa n’abafite amatungo.

Ibijumba yari yaje gucuruza yari yabikozemo imifungo ya 200, ubundi yajyaga igura 100. Yari ahangayikishijwe no kuba ubu ashora agatebo k’ibijumba agacyura ikilo kimwe cy’umuceri.

Uyu mubyeyi aribaza ukuntu igitebo cy'ibijumba yaje gucuruza kiri buvemo ikilo cy'umuceri gusa
Uyu mubyeyi aribaza ukuntu igitebo cy’ibijumba yaje gucuruza kiri buvemo ikilo cy’umuceri gusa

Yagize ati “Mbere nazanaga igitebo cy’ibijumba, ngatahana ikilo cy’umuceri, imboga n’amavuta, n’isabune. Ariko ubu ntibivamo. Noneho ibaze kugira ngo mbone igikoresho cy’umunyeshuri ! Iyaba ibiciro by’imiceri, akawunga n’amavuta byari bigabanutse, ibintu byose byashoboka. ”

Isoko ryubatswe i Nyanza ririmo imyanya 62 yo gucururizamo. Rijya gufungurwa hari habonetse abifuza kurikoreramo 90, ku buryo byabaye ngombwa ko batombora.

Kuri ubu ufite icyo gucururizamo ahaza nta nkomyi, dore ko abarikoreramo bahawe igihe cy’umwaka cyo gukoreramo ku buntu. Icyakora begeranya amafaranga yo kwishyura urisukura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka