Izamuka ry’inyungu fatizo ya BNR rirateza igihombo abacuruzi n’amabanki - ADECOR

Ishyirahamwe rishinzwe kurengera inyungu z’Umuguzi (ADECOR), rivuga ko kuba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yarazamuye inyungu fatizo kugera kuri 7%, bishobora guteza ibihombo abacuruzi n’amabanki.

Damien Ndizeye uyobora ADECOR
Damien Ndizeye uyobora ADECOR

Umuyobozi wa ADECOR, Damien Ndizeye, yabwiye Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023, ko hakwiye gufatwa ingamba zizakurikira icyo cyemezo.

Mu cyumweru gishize BNR yatangaje ko impamvu izamuye inyungu fatizo kuva kuri 6,5% kugera kuri 7%, ari ukugira ngo amabanki yahawe amafaranga ya BNR na yo ahite azamura inyungu yaka abakiriya basabye inguzanyo.

Ibi bikaba bica intege abasaba amafaranga muri banki bakajya kugura byinshi bituma agaciro k’Ifaranga ry’u Rwanda gatakara, ibicuruzwa cyane cyane ibiribwa bikarushaho guhenda, nk’uko bisobanurwa na Guverineri wa BNR, John Rwangombwa.

Agira ati "Uko Ubukungu buzamuka ni ko abantu bagira amafaranga menshi bagatiza umurindi kuzamuka kw’ibiciro, icyo BNR igamije ni ukugabanya ubushobozi abantu bafite bwo kugura ibintu, bikabaca intege zo kugura ibintu n’iyo ibiciro byazamuka."

Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) ndetse n’abaturage hirya no hino mu Gihugu, bakomeje kugaragaza ko hari itumbagira rikabije ry’ibiciro ku masoko.

Umuturage witwa Nsengimana ugemura ibiribwa mu mashuri agira ati "Mu mwaka ushize mu kwa 7 igitoki cyaranguraga amafaranga 100Frw/kg, ariko ubu ni 290Frw/kg iyo bitarurizwa imodoka ngo bize i Kigali, ni ugusenga Imana".

Avuga ko ibirayi by’amafaranga make ubu bigurwa 500Frw/kg, ibishyimbo byavuye kuri 350Frw mu kwezi kwa Kamena k’umwaka ushize, ubu bikaba bigurwa 1,500Frw/kg".

Nsengimana avuga ko uku guhenda kw’ibiribwa kurimo guterwa n’imihindagurikire y’ibihe yangiza imyaka, ndetse n’ikibazo cy’ifumbire ihenze cyane.

Avuga ko mu mwaka ushize abahinzi baguraga imodoka yuzuye ifumbire y’imborera ku mafaranga ibihumbi 40Frw, ariko ubu iyo fumbire ngo iragurwa amafaranga agera ku bihumbi 140Frw.

Ibiciro ku isoko bikomeje kuzamuka
Ibiciro ku isoko bikomeje kuzamuka

N’ubwo BNR yahisemo kugabanya uyu muvuduko w’ibiciro izamura inyungu fatizo, Umuyobozi wa ADECOR avuga ko iki cyemezo cyo kwimana amafaranga na cyo gishobora guteza ingaruka zikomeye ku bacuruzi n’amabanki.

Ndizeye agira ati "Ujya kurangura agiye kwinjira mu gihombo, kuko yafashe umwenda ajya kurangura hanze, aragaruka abure isoko (umugurira kuko nta mafaranga bafite), na banki yamuhaye amafaranga irahomba, Leta rero yagira icyo ikora kuko ntabwo duteganya ko ibiciro bizamanuka".

Ndizeye ajya inama ko harebwa uburyo imisoro ku biribwa yakurwaho, abahinzi bagafashwa kubona imashini zo kuhira, kandi bakemererwa kongera kuvanga imyaka mu murima kugira ngo haboneke ibijya ku isoko n’ibyo urugo rusigarana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka