Itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko rihangayikishije abaturage

Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, rikomeje kugaragara ku masoko atandukanye, riri mu byo abaturage bavuga ko bibahangayikishije, bagasaba inzego zibifite mu nshingano, kugira icyo zikora, iki kibazo kikavugutirwa umuti byihuse.

Abo Kigali Today, iherutse gusanga mu isoko rya Rugarama mu Karere ka Burera n’isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri, bayitangarije ko itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa, hafi ya byose, batari barigeze baribona mu mateka.

Karimwabo Stanislas wo mu Murenge wa Rugarama yagize ati: “Igiciro cy’ikintu cyose cyitwa ikiribwa, kirazamuka umunsi ku wundi. Yaba impungure abenshi twakundaga kurya tuziguze amafaranga 150 ikilo kimwe, ubu zarazamutse zigeze ku mafaranga asaga 700. Ibishyimbo na byo twaguraga nk’amafaranga 300 na 400 ubu biragura amafaranga 1000 ikilo kimwe”.

Ati “Ari umuceri, ari akawunga byose igiciro cyabyo cyikubye inshuro ziri hagati y’ebyiri n’inshuro eshatu z’ikiguzi ku kilo. Muri make muri iki gihe turashonje, mbese twarumiwe, dukomeje kwibaza impamvu ibi bintu biri kugenda gutya byatuyobeye”.

Uwizeyimana Marie Chantal, we agira ati: “Urebye ibiribwa byose byazamutse kugeza n’aho ibijumba twaguraga amafaranga 100 cyangwa asagaho gatoya ku kiro, ubu na byo byageze kuri 350 na 400, ibirayi byo byabaye imari, birarya umugabo bigasiba undi, kuko udafite amafaranga 500 cyangwa arengaho ntabyo wabona. Umuceri na wo ni urundi rwego, kuko ubu wageze mu mafaranga ari hagati ya 1500 na 1800 ku kilo kimwe, bitewe n’ubwoko wifuza. Urebye mbese ibintu byose by’ibiribwa bikomeje kuduhenda, twabuze uko twifata, kuko ni ikibazo kiri ku masoko yose”.

Itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa rikomeje kubera imbogamizi benshi mu baturage, rigatuma bamwe batabona ifunguro inshuro ebyiri ku munsi nk’uko bigarukwaho na Uwituze Jeannine ati: “Twari tumenyereye ifunguro rya saa sita n’irya nimugoroba, mu gitondo twananyweye igikoma; ariko ubu byarahindutse, kubera ibintu byose bihenze, ubu turarya inshuro imwe ku munsi, nabwo kandi bidahagije”.

Ati: “Nk’ubu iwanjye turi umuryango w’abantu umunani. Ngiye guteka nk’imvange y’ibirayi n’ibishyimbo harimo n’utuboga biduhagije, binsaba amafaranga atari munsi y’ibihumbi bine.”

“Ayo aba ari buvemo nk’ibiro bibiri by’amakara yo kubiteka, ibiro bitanu by’ibirayi, wongereho imboga, amavuta n’ibishyimbo, yose agahita ashira. Nakwijajara nkateka ibya nijoro wenda ari nk’umuceri hamwe n’imboga n’igikoma cy’abana, nkashora ibindi bihumbi nkabyo cyangwa binarengaho. None ubwo urumva ku munsi amafaranga atari munsi y’ibihumbi 8 yo kurya gusa urumva nayakura hehe?”

Akomeza ati: “Ni yo mpamvu abenshi turi guhitamo kwizirika umukanda, ugize amahirwe yo kubona ayo guhaha ifunguro rimwe ku munsi agashima Imana. Ubuyobozi rwose bukwiye kugira icyo budufasha, ibi biciro by’ibiribwa bikomeje kuduserereza gutya bukareba uko byagabanuka”.

Hari abagaragaza iri tumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa nk’imwe mu ngaruka zikomoka ku cyorezo cya Covid-19 kimaze iminsi cyugarije isi, cyakurikiwe n’intambara iri kubera muri Ukraine, ibifatwa nk’ibikomeje gushegesha ubukungu bw’ibihugu, bagakeka ko biri mu biteza ingaruka zituma umusaruro w’ubuhinzi urushaho kugenda ugabanuka, ukagezwa ku isoko ari mukeya bityo n’igiciro cyabyo kikiyongera.

Cassien Karangwa, Umukozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, yatangaje ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, ahanini rikomoka ku biciro byazamutse ku buryo bukabije, by’ibyifashishwa mu buhinzi, harimo inyongeramusaruro(ifumbire) n’imbuto ku masoko mpuzamahanga, bikomotse ku itumbagira ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, na ryo ryazamuye ikiguzi cy’ubwikorezi.

Ibi byanashimangiwe n’Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Charles Bucagu.

Yagize ati: “Ibyo rero biri mu bigenda bigira ingaruka ku buhinzi, aho umuhinzi urugero wakoreshaga toni 100 z’inyongeramusaruro, kubera ko ayigura ku isoko imuhenze, ahitamo kugabanya ingano yayo, agakoresha nka toni 50 z’amafumbire nyamara ubutaka bwo butagabanutse. Muri make urebye igishoro cyangwa amafaranga akenewe, kugira ngo umuhinzi abone umusaruro, byarazamutse, bituma n’igiciro umusaruro ugurishwaho kizamuka”.

Ikindi ngo ni uko mu busanzwe igihembwe cy’ihinga gitangira muri Kamena kikarangira muri Nzeri, gikunze kurangwa n’umusaruro mukeya ugereranyije n’ibindi bibanza, kubera ko n’imvura iba ari nkeya. Ari na yo mpamvu igihembwe cy’ihinga giheruka cya 2022 C cyo muri ayo mezi, nabwo umusaruro wabaye mukeya ugereranyije n’uwabonetse mu bindi bihembwe by’ihinga byakibanjirije.

Dr Bucagu akomeza avuga ko, hari ingamba zafashwe na Leta, zo kunganira abahinzi, bashyirirwaho gahunda ya nkunganire y’inyongeramusaruro, gutanga ifumbire ndetse n’imbuto by’ubuntu, ku byiciro by’abaturage, bigaragara ko badafite amikoro ahagije.

Dr Bucagu akangurira abahinzi kuzamura imyumvire, bakitabira gukoresha ifumbire harimo n’iy’4imborera ndetse no gukoresha imbuto yaba iy’ibigori, ibishyimbo cyangwa ibirayi ziboneka mu Rwanda, mu buryo butabahenze, kuko ari bimwe mu bizafasha kubona umusaruro , bidasabye gushora ibya mirenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Inyongera musaruro Mumurenge was Kabatwa ntabiciro bizwinareta bihari iyo ugize amahirwe bakayiguha nihejuru 1200Frw kukilon muzagenzure muzabibona

Ndabakunda yanditse ku itariki ya: 8-10-2022  →  Musubize

Leta igerageze kwiga kuricyikibazo cyizamuka ry’ibiciro byibiribwa kumasoko kuko ntibyaribisanzwe ko ibiciro byibiribwa bizamuka kukigero kingana gutya,murakoze.

HITIMANA GILBERT yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka