Isoko ryubatse ku mupaka wa Kagitumba rishobora guhabwa rwiyemezamirimo uricunga

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Sebahizi Prudence, avuga ko isoko nyambukiranyamipaka rya Kagitumba rishobora guhabwa rwiyemezamirimo urikoresha kuko abaturage ubwabo batarikoresha uko bikwiye.

Isoko nyambukiranyamipaka rya Kagitumba
Isoko nyambukiranyamipaka rya Kagitumba

Avuga ko aya masoko nyambukiranyamipaka yubatswe hagamijwe gufasha abaturiye imipaka gukora ubucuruzi bwabo, abandi babone aho bagurisha umusaruro wabo ndetse n’aho bazahahira batambutse umupaka cyane cyane ku badafite ibyangombwa bibemerera kuwambuka.

Avuga ko nubwo isoko rititabiriwe cyane bitavuze ko ritari rikenewe ahubwo hagiye gushakwa rwiyemezamirimo uzafasha kuzana abarikoreramo.

Yagize ati “Isoko ryari rikenewe igisigaye ni ugushaka rwiyemezamirimo uzafasha kuzana abaguzi bazaza muri iryo soko. Isoko iyo rigiye hafi y’umupaka riba rikemuye ibibazo bibiri, icy’Abanyarwanda babona aho bashyira ibicuruzwa byabo n’abahagurira ariko rikemuye n’ikibazo cy’uvuye hakurya y’umupaka ushaka kugira icyo agura mu Rwanda.”

Avuga ko kuba hatari urujya n’uruza rw’abantu benshi bawukoresha ari ikibazo cy’igihe gito kuko niritangira gukora n’abantu bazaza.

Umwe mu bacuruzi, Umwari Chartine, avuga ko iri soko baribonye baribabaye kuko mbere byabasabaga kujya Rwimiyaga cyangwa Matimba guhahirayo.

Ikindi ni uko n’abaturanyi babo bo muri Uganda babasha kugura ibicuruzwa byo mu Rwanda kuko ari hafi yabo.

Bifuza ko bagabanyirizwa imisoro yakwa muri gasutamo kuko byatuma benshi bitabira kuza mu isoko.

Yagize ati “Badufashije bakaba bafungura umupaka mu buryo bworoshye kuko abo mu kindi Gihugu ni bo duturanye abo rero ni na bo twakabaye dukorana cyane, niba ari ikibazo cy’imisoro bakaba bagabanyirizwa birashoboka ko twarushaho gukora cyane.”

Akomeza agira ati “Baratubwira ngo bakabaye baza ariko nko kuba baterura amajerekani 100 akaba yayacisha hariya ku mupaka, imisoro irahenze.”

Bamwe batangiye kurikoreramo
Bamwe batangiye kurikoreramo

Nikuze Angelique amaze amezi arindwi acururiza mu isoko rya Kagitumba. Avuga ko impamvu isoko rititabiriwe cyane ari uko abakoresha uyu mupaka ari bacye ugereranyije n’ahandi.

Yagize ati “Ntabwo turi benshi ahanini kubera urujya n’uruza rw’abantu bakoresha uyu mupaka. Dufite urujya n’uruza rw’abantu benshi twakora bikagenda.”

Umuyobozi w’isoko nyambukiranyamipaka rya Kagitumba, Rukundo Denis, avuga ko uyu mupaka ufite umwihariko w’uko hari ibicuruzwa bitaremererwa kuhanyura, cyane cyane ibiribwa.

Isoko nyambukiranyamipaka rya Kagitumba, ryuzuye ritwaye Miliyari enye na Miliyoni ijana na mirongo itatu na zirindwi (4,137,000,000 Frw) rikaba rifite ibyumba by’ubucuruzi 56, amacumbi, isoko rito rigizwe n’ibisima 96 n’ahacururizwa imyambaro hakwakira abantu 100, ahafatirwa amafunguro n’ibinyobwa, ibyumba by’ububiko n’ibirimo ibyuma bikonjesha, ahakorera ibigo by’imari ndetse n’ibagiro.

Kuri ubu ibyumba bikorerwamo ubucuruzi ni 26 n’abandi batanu bakorera mu bisima mu buryo bwa buri munsi ariko iki gice kikaba kitabirwa ku wa gatatu umunsi ari wo munsi wagenewe isoko, amacumbi yo akaba harimo gushakwa ibikoresho abakiriya bazifashisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kutumenyesha!!

Alias yanditse ku itariki ya: 1-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka