Isoko rya Rwesero rizatwara miliyoni 170

Ubwo batangizanga imirimo y’ubwubatsi bw’isoko rishya rya Rwesero, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bitarenze amezi 4 rigomba kuba ryuzuye

Iri soko ngo rizaza ari igisubizo ku bacuruzi bacururizaga hanze, ahantu batisanzuye, abaguzi ntibamenye aho babariza ndetse n’abatanga imisoro ntibayitange uko bikwiye kuko bakoraga mu buryo butagaragara neza.

Aha hagiye kubakwa isoko rya kijyambere
Aha hagiye kubakwa isoko rya kijyambere

Byatangarijwe n’Ubuyobozi bw’Akarere kuri uyu wa 26 Mutarama 2016, ahagiye kubakwa iri soko rya Rwesero mu Murenge wa Kagano.

Abacururiza mu Isoko rya Rwesero basanga nyuma yo kubona isoko, bazaba baruhutse kongera kwicwa n’izuba, kunyagirwa n’ibindi byatumaga ubucuruzi bwabo budatera imbere uko bikwiye.

Umwe mu bacuruzi yavuze ko bakoreraga ahadakwiye ku buryo kubona inyungu byari bigoye.

Yagize ati “Ahantu twakoreraga nta mazi yahabaga, iyo imvura yagwaga twimukaga tugasembera, nta bwiherero bwabaga hano, izuba ryavaga rikatwica, turizera ko iri soko niryuzura tuzaba dukize akajagari n’ibindi byinshi byatubangamiraga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bahizi Charles,yasabye abacuruzi kwihangana mu gihe gito bakaba bashatse aho bakorera imbere y’amangazini, abizeza ko ubwo isoko rizaba ryuzuye bazabona ibisubizo byinshi ku bibazo bahuraga na byo mu bucuruzi bwabo.

Visi meya Bahizi (wambaye ikoti ry'igitare) yabwiye abagana isoko rya Rwesero rizasubiza ibibazo bibazaga
Visi meya Bahizi (wambaye ikoti ry’igitare) yabwiye abagana isoko rya Rwesero rizasubiza ibibazo bibazaga

Yagize ati “Iri soko niryuzura abacuruzi n’abaguzi bazajya ahantu hisanzuye hatekanye, twabanje gushakashaka ubushobozi ngo tuzakore igikorwa gifatika. Turizera ko rizuzura rigasubiza ibibazo byinshi abacuruzi bibazaga”.

Biteganyijwe ko iri soko rizuzura ritwaye amafaranga y’Amanyarwanda asaga miliyoni 170, rikazasakarwa rigashyirwamo n’ibitanda, ubwiherero ndetse n’ibindi bizafasha abacuruzi gucuruza mu buryo buboneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi bikorwa remezo nk’ibi ni ibyo kwishimira

Kamembe yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka