“Isoko rinini rya EAC niryo ntandaro yo kutagabanuka kw’ibiciro by’ibiribwa”- Ministiri w’Intebe

Impamvu y’ingenzi yo kutagabanuka kw’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, iterwa n’uko ibiribwa biva mu Rwanda bitajya ku masoko y’imbere mu gihugu gusa, ahubwo ko hari ibijya mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) na Sudani y’Epfo.

Ministiri w’Intebe yabisobanuye kuri uyu wa gatanu tariki 03/8/2012, ubwo yasubizaga ibibazo yari yabajijwe n’abagize Inteko ishinga amategeko, ku mpamvu avuga ko umusaruro w’ibiribwa mu Rwanda ugenda wiyongera, ariko ibiciro byabyo ntibigabanuke.

Abadepite batanze ingero ku biribwa byavuzwe kuba ari byinshi nk’ibigori, imyumbati, umuceri n’amata. Bagasaba ko abaturage batagombye kubigura ku giciro gihanitse, kandi bamwe muri bo baba babyihingiye.

Umuyobozi wa Guvernema, Dr. Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko muri rusange abifuza ibiribwa ari benshi cyane mu bihugu by’ibituranyi, bikazasaba ko Leta ikomeza gushyira imbaraga mu kongera umusaruro no kuwuhesha agaciro, kugira ngo numara kuba mwinshi hazabeho kugabanya ibiciro.

Kuba ikilo cy’ifu y’imyumbati yaciye mu ruganda kigura amafaranga 200 biterwa n’uko ikilo kimwe cy’ifu yumye neza kiva mu biro bitatu by’imyumbati mibisi kandi idatonoye. Inganda zigura ikilo cy’imyumbati ku mafaranga 50; nk’uko Minisitiri w’Intebe yabisobanuye.

Minisitiri w’intebe kandi yasubije ikibazo gifitwe n’abahinzi b’umuceri badatezwa imbere n’umurimo bakora, avuga ko ibyo atari ko bimeze kuko hegitari imwe y’umuceri wahinzwe neza itanga amafaranga agera ku bihumbi 700 ku muhinzi, kandi akaba yeza inshuro ebyiri mu mwaka.

Asubiza ku kijyanye n’uko amata yabaye menshi byagombye kujyana no kugabanya igiciro cy’ava mu ruganda, Ministiri w’Intebe yavuze ko yakomeje gusaba uruganda rw’Inyange gushaka uburyo amata yagera ku bantu baciriritse, akaba yishimira ko uru ruganda rusigaye rugurisha amata mu buryo butandukanye kandi ku biciro binogeye buri wese.

Umuyobozi wa Guvernema, yongeraho ko mu rwego rwo guhuza umusaruro w’ibitunga abaturage n’umubare w’uko bangana, ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kizajya gifatanya na Ministeri y’ubuhinzi gukora imibare y’ibyagezweho n’ibikenewe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka