Ishami rya BK Giporoso ryimukiye mu nyubako nshya ya Sar Motor

Banki ya Kigali (BK) yatashye ishami ryubatswe mu buryo bugezweho riherereye mu Giporoso, mu Murenge wa Remera mu nyubako ya Sar Motor.

Ubwo hafungurwaga ishami rya BK Giporoso
Ubwo hafungurwaga ishami rya BK Giporoso

Ishami rya Giporoso ryari risanzwe rikorera mu nyubako iri imbere ya Gare ya Remera, ariko hakaba hatatangaga ubwisanzure ku bakiriya, bitewe n’uko hatari hubatse mu buryo bugezweho.

Mu rwego rwo korohereza abakiriya no kugira ngo barusheho guhabwa serivisi nziza kandi zinoze, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, nibwo BK yatashye ku mugaragaro aho iryo shami ryimukiye hubatse mu buryo bugezweho.

Iryo shami rifite umwihariko cyane ugereranyije n’andi mashami ya BK, kubera ko ukinjira uhita uhurirana n’umukozi ushinzwe kwakira abakiliya akakubaza icyo ukeneye, ikaba ifite umwanya wahariwe ikoranabuhanga, aho ushobora kuza umwanya uwo ari wo wose haba mu masaha y’akazi cyangwa nyuma yayo, ugakora gahunda zose za banki ukigendera.

Ibi byose byiyongeraho icyumba cy’ababyeyi, aho umubyeyi ashobora kujya konkereza umwana cyangwa akamwitaho mu bundi buryo bwose umwana akenera kwitabwaho. Hari kandi n’ahantu hagenewe abashinzwe gutanga inguzanyo ku buryo umuntu iyo akinjira muri Banki ahita ababona bidasabye ko hari uwo abaza.

Aho iryo shami rya BK Giporoso rikorera hakiriwe neza n’abakiriya ba Banki ya Kigali. Bavuze ko bashimishwa cyane n’uburyo BK irimo kuborohereza muri gahunda zitandukanye zirimo kubegereza serivisi bakenera, ku buryo bazibona batarinze kujya kuri banki.

Umwe mu bakiriya b’iyi banki witwa James Gasana, avuga ko uretse iryo shami rya Giporoso risobanutse, ngo bizaborohera bitewe n’aho ryubatse, ariko kandi ngo na serivisi bahabwa ni nta makemwa.

Ati “Mwatuzaniye ikoranabuhanga, twakoreshaga sheki, twazaga ku mirongo, twarabyiganaga, ariko mwatuzaniye BK Mobile App, Online Banking,... Izo sisiteme zose zaratugoye mbere ukumva ntibiri bukore, ariko uyu munsi uryama mu gitanda cyawe ukohereza amafaranga hanze akagenda udahagurutse. Mwarakoze cyane. Ikindi nongera kubashima ni amakarita y’ikoranabuhanga. Urayisaba bakayiguha ako kanya, kandi bakwitayeho cyane bidasanzwe, ku buryo serivisi BK itanga nta handi wayibona.”

Mugenzi we witwa Theoneste Murenzi avuga ko Banki ya Kigali ifite itandukaniro n’izindi, kubera ko mbere yo kuyijyamo yabanje kwibwa amafaranga asaga miliyoni 28 mu yindi banki, ariko ngo kuva yafata icyemezo cyo guhindura akajya muri BK nta kibazo na kimwe arahagirira.

Ati “Jye najemo mvuye mu yindi banki, baranyibye, banyiba kuri konti miliyoni 28 mu minsi itatu, baziba ntahari ndi i Burayi, bakoze udutabo twa sheki, bakigana sinyatire yanjye n’iy’umugore, bakabikuza, tubimenya nyuma y’iminsi itatu, mpita mfata indege yihuse nza nirukanka. Iyo banki nayivuyemo niruka ninjira muri BK, kandi yaramfashije kugeza uyu munsi nta n’igiceri ndagiraho ikibazo.”

Umuyobozi Mukuru wa BK ushinzwe ibikorwa (Chief Operating Officer), Désiré Rumanyika, avuga ko ishami rya Giporoso ryatashywe ari ryo ryatoranyijwe, ariko ko n’andi mashami yose agomba kuba ameze nka ryo, bakaba banifuza ko abakiriya bose bakoresha ikoranabuhanga.

Ati “Icya mbere ni uko bifasha gukoresha umwanya neza, icya kabiri natwe bidufasha kubaha serivisi nziza, tukaba tubashishikariza ko na none n’ubwo turimo gukora aya mashami, ko mwagerageza kujya ku ikoranabuhanga, kuko birahendutse kandi bikorwa mu buryo bworoshye, kandi buri wese afite uburenganzira kuri izo serivisi nta kiguzi.”

Umuyobozi Mukuru wa BK ushinzwe ibikorwa (Chief Operating Officer), Désiré Rumanyika
Umuyobozi Mukuru wa BK ushinzwe ibikorwa (Chief Operating Officer), Désiré Rumanyika

Mu rwego rwo gukomeza korohereza no guha abakiriya serivisi nziza kandi zinoze, biteganyijwe ko muri iki cyumweru BK izafungura irindi shami ryayo ryubatswe mu buryo bugezweho mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Bahise abatangira kwakira abakiliya
Bahise abatangira kwakira abakiliya
Hari icyumba kigenewe kwita ku bana
Hari icyumba kigenewe kwita ku bana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nikundirigihugucyambyaye

Twishimiyimana stiven yanditse ku itariki ya: 18-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka