Inzozi z’imyaka 40 z’ubucuruzi budafite inzitizi muri Afurika zasohoye - Perezida Kagame

Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Perezida Paul Kagame avuga ko inzozi zari zimaze imyaka 40 zabaye impamo nyuma y’amasezerano ari gusinyirwa i Kigali.

Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 50 bitabiriye iyi nama
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 50 bitabiriye iyi nama

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 werurwe 2018, i Kigali hari gusinyirwa amasezerano arimo gukuraho inzitizi mu bucuruzi no korohereza urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika.

Ni amasezerano y’amateka, yatangiye gutekerezwaho kuva Abanyafurika batangira igitekerezo cyo gushyiraho umuryango ubahuza bwa mbere mu myaka 38 ishize.

Igitekerezo cyo gushyiraho isoko rusange ku mugabane wa Afurika cyatangiriye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria mu 1980, gitangijwe n’abakuru b’ibihugu bari bitabiriye iyo nama.

Kuva icyo gihe byakomeje kuguma mu magambo ariko ntibishyirwe mu bikorwa, kuko kugeza ubu ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika butarenze ikigero cya 20% mu gihe ku yindi migabane igize isi ubuhahirane hagati y’ibihugu biyigize buri hejuru ya 50%.

Ubwo yatangizaga inama ya 10 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi ari iherezo ry’urugendo rurerure rwatangijwe n’abakurambere.

Yagize ati “Gahunda y’uyu munsi ni iyo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho Isoko Rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika, n’andi mabwiriza harimo n’Amasezerano ya Kigali, ibi byose bikaba bishimangira ubumwe bwacu nka Afurika.”

Yavuze ko isinywa ry’ayo mabwiriza ari ikimenyetso cy’uko Abanyafurika barimo gukomeza gushyira imbere icyabahuza.

Ati “Aya mabwiriza yose hamwe arerekana zimwe mu ntambwe zikomeye zimaze guterwa mu bumwe bwacu.”

Moussa Faki Hamat, umuyobozi wa komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko kwihuza nk’Abanyafurika atari ibintu bakwiye gufatwa nk’ibyoroshye ahubwo bakwiye kumva ko ari inshingano za buri wese.

Ati “Isi irimo guhinduka kandi abahatana bari kurushaho gukaza umurego, munyihangire mbibutse ko iki kibazo ari ingenzi. Tugomba kwihuza (no gukorana).”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka