Inganda zigiye guhabwa abazifasha kuzuza ubuziranenge

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) gitangaza ko kigiye gushyiraho abantu basobanukiwe n’iby’umuziranenge bazafasha inganda nto, kugira ngo zikore ibyujuje ubuziranenge.

I Gikondo ahasanzwe hakorera inganda zitandukanye
I Gikondo ahasanzwe hakorera inganda zitandukanye

RSB itangaza ko inganda zitunganya ibyo kunywa no kurya zifite ibyangombwa by’ubuziranenge zikiri nke, ku buryo bigira ingaruka ku byo zohereza ku isoko.

Umuyobozi wa RSB, Murenzi Raymond avuga ko hari iby’ibanze bishingirwaho kugira ngo uruganda ruhabwe icyemezo cy’ubuziranenge harimo isuku, ibikoresho n’abakozi bazi icyo bakora.

Yongeraho ko ariko ibyo atari ko bimeze mu nganda nyinshi zikorera mu Rwanda kuko akenshi usanga harimo abantu batabifitemo ubumenyi.

Agira ati “Aho kugira ngo tugire inganda nyinshi zijya kwica Abanyarwanda cyangwa ziteza ibibazo twazihagarika. Ba nyirazo bakabanza bakisuganya, bakamenya ndetse bakuzuza iby’ubuziranenge bityo bagaha Abanyarwanda ibintu byujuje ibisabwa.”

Murenzi Raymond, umuyobozi mukuru wa RSB mu kiganiro n'abanyamakuru
Murenzi Raymond, umuyobozi mukuru wa RSB mu kiganiro n’abanyamakuru

Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kugaragaza uko inganda zo mu Rwanda zihagaze, mu bijyanye no kubona ibyangombwa by’ubuziranenge, tariki 9 Werurwe 2018.

Murenzi avuga ko muri uku kwezi kwa Werurwe 2018, abakozi 50 barangije guhugurwa bagiye koherezwa mu nganda zitandukanye kugira ngo bazifashe kuzamura ubuziranenge bw’ibyo zikora.

Mu ntangiriro abo bakozi bazahembwa na Leta ariko ko hazagera igihe babe ab’inganda bahoraho, mu gihe zizaba zimaze kubona ubushobozi.

Murenzi kandi avuga ko ubusanzwe igicuruzwa kidafite ikirango cy’umuzirange (S-Mark) kitakagombye kujya ku isoko ariko ngo biracyahari, gusa ngo bakomeza kubirwanya.

Ati “Hirya no hino mu gihugu mubona dufatanya n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano hakamenwa inzoga z’inkorano zitemewe gucuruzwa. Ni igikorwa kizahoraho igihe cyose hakiri abatinyuka kujyana ku isoko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, tuzakomeza guhangana na bo.”

RSB ibarura inganda 11 gusa zitunganya ibyo kunywa no kurya zifite ibyangombwa by’ubuziranenge. Izo ngana ziganjemo izitunganya ibikomoka ku mata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka