Inganda nto zakomorewe ariko zihanangirizwa ku buziranenge

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yemereye abacuruzi bato gutangira inganda ariko bagaharanira kuzamukana ubuziranenge.

Amategeko inganda zagenderagaho yagiye akazwa ariko ubu yorohejwe
Amategeko inganda zagenderagaho yagiye akazwa ariko ubu yorohejwe

MINICOM yabitangaje nyuma yo kumva ibibazo bijyanye n’iyangirika ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Bamwe mu bahinzi n’abacuruzi bato bavuga ko batemerewe gutunganya umusaruro wabuze abaguzi, bikaba bigira ingaruka zo kwangirika kwawo.

Uwitwa Kazimoto Cansilde uyobora abahinzi b’imbuto, imboga n’indabo mu Rwanda, yatangarije Kigali today ko hari igihe ahomba toni ebyiri ku mwero w’inyanya, kuko ziba zabuze abaguzi.

Agira ati “Iyo zibuze abaguzi turazijugunya nyamara hari uburyo zishobora kumishwa hakoreshejwe imirasire y’izuba, zikabikwa ari ifu kugira ngo izifashishwe mu gihe cy’ibura ry’inyanya.”

Ashingira ku kuba mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda abagore ngo bashobora kumisha no gatunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikabasha kubikika, ariko mu Rwanda ngo ntibabikora kuko batabyemerewe.

Kazimoto avuga ko ibirungo byitwa ‘onja’ n’ibindi nkabyo ari invange y’ifu y’imboga zirimo inyanya, ibitunguru, ‘Poivron’ n’izindi ziba zumishijwe bakabisya hifashishijwe uburyo buciriritse bushobokera abaturage benshi.

Kigali today yabajije Ministiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Vincent Munyeshyaka avuga ko batabujijwe gushinga inganda bahereye ku buryo buciriritse, ariko akabasaba gukora ibyubahirije ubuziranenge.

Ati “Icyo tubabuza ni ugukora ikintu kitujuje ubuziranenge, ariko mu gihe ukiri mu nzira yo gukora icyo gikorwa ntabwo bakubuza, kuko biri muri gahunda yiswe ‘Zamukana ubuzirangenge.

“Hari urwego rwa mbere, urwa kabiri, urwa gatatu, wenda ku rwa kane akaba aribwo wemererwa gushyira ikintu ku isoko, ariko aho hose abashinzwe ubuziranenge baba bagukurikirana.”

Icyo asaba aba bacuruzi ni ukubimenyesha Urwego ruhinzwe ubuzirangenge (RBS), kugira ngo bajye babagira inama yo gukora ibintu bifite isuku kandi bishobora kuribwa.

Ministiri Munyeshyaka avuga ko hari urubyiruko rukora ibintu biciriritse narwo rwamaze kwemererwa gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (harimo gukora imitobe y’imbuto), rutegereje kuzahabwa ubuziranenge.

Yijeje ko ku bufatanye na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, biteguye gufasha abaturage bose bashaka gushyiraho ubwanikiro no gutunganya umusaruro w’ibihingwa bitandukanye.

Abahinzi b’imboga, imbuto n’indabo, bo bavuga ko bamaze kwishyira hamwe bagasanga barenze umubare w’1,700 mu gihugu hose, bikabemeza ko bafite imbaraga zo gushinga uruganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka