Iyi ndege igiye gutuma ikigo Rwandair cyunguka amafaranga menshi cyahomberaga ku mavuta (benzene) yajyaga mu ndege nini zikorera ingendo mu karere, nk’uko byatangajwe na John Mirenge uyoboye icyo kigo.
Umuyobozi wa Rwandair yongeyeho ko u Rwanda rugiye gushobora guhangana n’izindi kompanyi zikoresha indege nto mu ngendo zo mu karere, kuko zitanywa benzene nyinshi kandi zigashobora kugwa ku bibuga bito.
U Rwanda rugiye gukoresha iyi ndege mu ngendo za hafi na hafi muri Afurika, nko muri Zanzibar muri Tanzania, Sudani y’epfo, Cameroun ndetse na Zambia, hakiyongeraho n’ahandi mu karere Rwandair isanzwe ikorera ingendo.
Ministiri w’ibikorwaremezo, Albert Nsengiyumva, ufite mu nshingano gutwara abantu n’ibintu, yatangaje ko iyi ndege atari yo ya nyuma ije, kuko mu minsi mike cyane muri uyu mwaka hazaza indi igira karindwi, ndetse ko umwaka utaha wa 2013 ushobora kuzarangira ikigo Rwandair gifite indege zigera ku 18.
Iyi ndege CRJ900 y’imyanya 75, ngo irengeje miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika z’ikiguzi, ikaba yihuta cyane ku muvuduko wa kirometero zibarirwa hagati ya 518 na 882 mu isaha.
Ni iya gatatu mu ndege u Rwanda rufite zitwara abantu benshi, kuko iya mbere mu bunini ifite imyanya 150, naho iya kabiri ikagira imyanya 100.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ko mwatumenyesha ibiciro tugatangira kwitegura ,mbese ye KIGALI -ZaMBIA ntimwamenyera ibiciro Ngo mubimenyeshe ? Yego rwanda uko ngutekereza niko ugomba kumera !!!!!!!!!!!!!!!!.