Indashyikirwa mu bukorikori zirasabwa gushyira ubunararibonye mu byo zikora

Abanyabukorikori bitwaye neza mu marushanwa ya Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi muri gahunda yayo yise Handcraft Excellency Award Program, barasabwa kugaragariza ubuhanga bwabo mu bikorwa bakora, banateza imbere igihugu.

Mbere y’uko bashyikirizwa ibihembo byabo, abanyabukorikori bitwaye neza ku rwego rw’igihugu muri 2012 bateguriwe amahugurwa yo kubongerera ubushobozi bwo guhesha agaciro ibyo bakora no kubishakira isoko. Abatsinze ayo marushanwa bazamenyekana ku mugaragaro tariki 28/06/212.

Amahugurwa yatangijwe na Minisitiri Francois Kanimba, kuri uyu wa kabiri tariki 26/06/2012, abasaba gukora ibikorwa birangwa n’ubuziranenge no kugeza ubwo bumenyi kuri bagenzi babo, mu rwego rwo guteza igihugu imbere.

Ati: “Mu byo mukora mugomba kurangwa no gukorera ku gihe, gukora ibikorwa bifite ubuziranenge ku buryo igihe nk’iki umwaka utaha tuzagaragaza umusaruro w’ibyo twagezeho”.

Yakomeje abasaba kwigirira icyizere no kwihesha agaciro n’ubwo amasoko yaba ari make, kuko gahunda yo guteza abanyabukorikori Leta yayikoze no mu rwego rwo kubumbatira umucyo Nyarwanda.

Ba rwiyemezamirimo kandi basabwa kujya mu makoperative kugira ngo basangire inyungu kandi banazamurane; nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba yabitangaje.

Mu rwego rwo gufasha abanyabukorikori, Minisiteri y’Inganda yabashyiriyeho inzu imurika ibikorwa, yise Ikaze Show Room ibafasha kumenyekanisha ibyo bakora. Nayo basabwe kuyibyaza umusaruro.

Gahunda ya Handcraft Excellency Award Program ni gahunda ibanziriza iya Hanga Umurimo, igenda ireba abanyabukorikori babishoboye ikabazamura. Umaze kuyitsinda nawe ashobora guanga umushinga we muri Hanga Umurimo agahigwanwa n’indi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka