Gutangiza hoteli muri aka karere kuri benshi byasaga nk’inzozi cyangwa kwigerezaho, kuko nta y’indi nkayo yigeze ihashingwa.

Ariko umushoramari witwa Sam yari yariyemeje ko 2016 itangira muri aka karere hari hoteli yujuje ibyangombwa mu Rwanda none yabigezeho.
Avuga ko gutinyuka gushora imari ya hotel muri aka karere, yabitewe n’uko Perezida Kagame, ahora ashishikariza abantu gushora imari mi mijyi mito y’icyaro kugira ngo nayo itere imbere.
Agira ati “umukuru w’igihugu ahora adushishikariza gutinyuka gushora imari ahantu hose, kandi murabizi hano muri aka karere, hakunze kugaragara ikibazo cy’abantu baza mu isengesho, bakabura ahantu bacumbika, ibyo byose n’ibindi nibyo byadutinyuye gushora hano.”

Uyu mushoramari vuga ko atiteguye guhomba, kuko yiteguye imikoranire myiza n’ubuyobozi bw’akarere. Anahamagarira abandi bashoramari gitinyuka bagashora imari mu byaro.
Nsengumuremyi Enock, atuye mu mujyi wa Ruhango, avuga ko yishimiye, kuko yahoraga ababazwa n’uko mu karere hazaga abashyitsi bakomeye, baburaga aho barara cyangwa biyakirira, bigatuma amafaranga yigira mu tundi turere.
Twagirimana Epimaque umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere, avuga ko badafite uburyo bashimiramo uyu mushoramari, kuko abakuye ahakomeye abatuye aka karere bakaba bagiye kuva mu bwigunjye.

Gusa avuga ko bagikeneye abandi bashoramari, kuko iyi hotel imwe idahagije, ugereranyije n’abagana aka karere.
Iyi hotel yubatswe mu gihe cy’imyaka itatu, yuzura itwaye ka miliyoni zisaga 341Frw. Nyirayo akavuga ko bateganya kubaka ikindi kiciro kizatwara asaga miliyoni 560Frw.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye ndashimira uwo mushoramari wakuye ako karere mubwigunge,nabandibabonereho,bateze abaturage imbere babaha nakazi.igihugu nacyo gitere imbere.