Iri murikagurisha rizatangira tariki 25/07/2012 kugeza tariki 08/08/2012, abazaryitabira bifuza kwidagadura bazabasha gutembera ku mafarasi, abandi birebere inyamaswa zitandukanye, nk’uko byatangajwe na Hannington Namara, Umunyamabanga mukuru w’uru rugaga, mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 18/07/2012.
Yagize ati: “Hazaba hari udushya twinshi inyamaswa zo kureba ni gahunda nziza no ku rubyiruko ku buryo nabo baza bagatanga uruhare rwabo mu iterambere ry’abikorera”.
Namara yakomeje avuga ko kugeza ubu imyiteguro igenda neza. Abagomba kumurika ibyo bakora bagera kuri 300 baturutse hirya no hino ku isi bamaze kumenyesha ko bazaryitabira kandi n’abandi barakomeza kwiyandikisha.
Kuba ibihugu byo mu karere bizitabira iri rushanwa ukongeraho n’ibindi bya kure nka Leta zunze Ubumwe za Amerika, Malayasia na Singapore, bigaragaza intambwe byabonye ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda; nk’uko Namara yakomeje abitangaza.
Yanavuze ko afite icyizere ko iri murikagurisha ryabariwe amafaranga agera kuri miliyoni zigera kuri 271 mu kuritegura, rizazafasha Abanyarwanda kwigira ku bandi ku byo bakora.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni agashya noneho aliko turifuza ko baza manura ibiciro kuko ha igihe ujya kugura ibintu ugasanga igiciro gihanitse cyane nti zi impamvu
Icyo twishimiye cyane ni uko hagiye
kuzamo inyamaswa rwose bibaye ubwambere.
Ikindi abandi bakundaga cyane ni umugabo wagendaga
kuri Moto kurukutan rw’inzu y’imbaho ko atongeye kugaruka?Kandi turabashimiye kuba mwatugejeje inkuru y’imurika gurisha kunshuro ya cumi nagatanu niba ntibeshye murakoze.