Impamvu utubari tudafungura kandi ibindi bikorwa byarafunguwe

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko kuba utubari tudafungura biterwa n’uko uwanyoye inzoga bidashoboka ko yakubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umwaka urenga urashize utubari dufunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Cyakora abantu bemerewe kugura inzoga bakajya kuzinywera mu ngo zabo ariko nabwo badatumiye abantu basangira.

Nyamara hari abasanga umubare w’abafatwa barenze ku mabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 biterwa n’uko utubari dufunze bakifuza ko twafungurwa ariko tugashyirirwaho amabwiriza twakurikiza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko bigoye gushyiriraho umuntu unywa inzoga amabwiriza kuko adashobora kuyubahiriza.

Ati “Amabwiriza waza guha abantu bari buze kunywa batangiye basobanukiwe bakaza kurangira bamwe bageze ku rundi rwego rw’imitekerereze ayo mabwiriza sinzi uko wayandika, umuntu uri bunywe icupa rimwe, atanu, icumi, umuntu uri bwubahirize amabwiriza yanyoye izo nzoga ntabwo bishoboka.”

Akomeza agira ati “Umuntu iyo anyoye akaba adashobora kubahiriza na gahunda ze z’ubuzima ntashobora kubahiriza amabwiriza ya COVID-19.”

Avuga ko n’ubwo utubari dufunze inzoga zidafunze, ziboneka muri hoteli, butike kimwe n’amaduka azicuruza ariko abantu batahanywera bazijyana mu ngo zabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, asaba abaturage kumva ko ubuzima bwabo ari bwo bakwiye gushyira imbere kuruta kwinezeza.

Asaba abaturage kutadohoka kugira ngo indwara irangire abantu basubire mu buzima busanzwe cyane ko inkingo zatangiye kuboneka.

Yasabye buri munyarwanda kandi kumva ko kwirinda ubwe abifitemo inyungu kurusha kubisabwa n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nagirango muzatubarize minister Gatabazi niba business yimikino yamahirwe uburyo ifatwa nkutubari kurusha amadini

Alias yanditse ku itariki ya: 1-04-2021  →  Musubize

Ese ko Minister Gatabazi yavuze kudafungurwa kwakabari nimikino yamahirwe naho bigoye gute kubahiriza amabwiriza yokwirinda Corona virus kandi Ari business nkizindi?

Alias yanditse ku itariki ya: 1-04-2021  →  Musubize

Igitekerezo cyanjye numvaga na sauna zakoroherezwa zigakora. Kuko arinuburyo (bwo kwiyuka) bwakunganira ubusanzweho muguhangana nicyorezo cya corona. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 31-03-2021  →  Musubize

Igitekerezo cyanjye numva na sauna zakoroherezwa zigakora. Kuko arinuburyo bwo kwiyuka bwafasha abantu guhangana na corona. Mbona binononsowe zakora hagashyirwaho uburyo bwo kwirinda corona. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 31-03-2021  →  Musubize

Abantu banywa INZOGA,ni billions nyinshi.Igitangaje nuko amadini menshi avuga ko ari icyaha.Reka tubaze bible niba aribyo koko.Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Soma muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Ndetse muli Matayo 11:19,herekana ko na Yezu yanywaga inzoga.Muzi ko yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko bamwe bavuga.Vino yose ibamo Alcool.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.

burakali yanditse ku itariki ya: 31-03-2021  →  Musubize

Inesi turasaba ubuvugizi mukarere nyagatare nt,a mazi duheruka kubona mutubarize uko bimeze mu mudugudu wa ryabega akagari ka mbare umurenge wa karangazi

Rukundo yanditse ku itariki ya: 31-03-2021  →  Musubize

Mwashaka ubundi buryo kuko Nina mudafite amazi mkabamufite ibyo kurya ndumva icyo Atari ikibazo

rugerero yanditse ku itariki ya: 31-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka