Impamvu utubari tudafungura kandi ibindi bikorwa byarafunguwe
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko kuba utubari tudafungura biterwa n’uko uwanyoye inzoga bidashoboka ko yakubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umwaka urenga urashize utubari dufunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Cyakora abantu bemerewe kugura inzoga bakajya kuzinywera mu ngo zabo ariko nabwo badatumiye abantu basangira.
Nyamara hari abasanga umubare w’abafatwa barenze ku mabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 biterwa n’uko utubari dufunze bakifuza ko twafungurwa ariko tugashyirirwaho amabwiriza twakurikiza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko bigoye gushyiriraho umuntu unywa inzoga amabwiriza kuko adashobora kuyubahiriza.
Ati “Amabwiriza waza guha abantu bari buze kunywa batangiye basobanukiwe bakaza kurangira bamwe bageze ku rundi rwego rw’imitekerereze ayo mabwiriza sinzi uko wayandika, umuntu uri bunywe icupa rimwe, atanu, icumi, umuntu uri bwubahirize amabwiriza yanyoye izo nzoga ntabwo bishoboka.”
Akomeza agira ati “Umuntu iyo anyoye akaba adashobora kubahiriza na gahunda ze z’ubuzima ntashobora kubahiriza amabwiriza ya COVID-19.”
Avuga ko n’ubwo utubari dufunze inzoga zidafunze, ziboneka muri hoteli, butike kimwe n’amaduka azicuruza ariko abantu batahanywera bazijyana mu ngo zabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, asaba abaturage kumva ko ubuzima bwabo ari bwo bakwiye gushyira imbere kuruta kwinezeza.
Asaba abaturage kutadohoka kugira ngo indwara irangire abantu basubire mu buzima busanzwe cyane ko inkingo zatangiye kuboneka.
Yasabye buri munyarwanda kandi kumva ko kwirinda ubwe abifitemo inyungu kurusha kubisabwa n’abandi.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID-19, abakize ni 199
- #COVID-19: Abantu 123 bakize, abanduye bashya ni 68
- Umugabo w’imyaka 85 yishwe na #COVID19 i Kigali, abakize ni 29
- Mu Bwongereza abaturage basabwe gukomeza kwitwararika n’ubwo utubari twafunguwe
- Bugesera: Abantu 164 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 83, abakize ni 171
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 83, abakize ni 81
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 108, abakize ni 121
- Huye: Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu mujyi basabwe kuba bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi
- #Covid-19: Abantu 179 bashya ni bo banduye, abakize ni 130
- Minisitiri Gatabazi yavuze ku cyatumye imirenge imwe mu Ntara y’Amajyepfo ishyirwa muri Guma mu rugo
- #Covid-19 mu Rwanda yishe abantu batatu, abakize ni 111
- Bafashwe bikingiranye mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
- Hari imirenge ishobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu Majyepfo
- ‘Doze’ ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 yatangiye gutangwa, izindi nkingo zirenga 500,000 zaratumijwe
- Video: Polisi yahagaritse ubukwe bw’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19, aho bwaberaga harafungwa
- RBC yasobanuye impamvu y’ubwiyongere bwa Covid-19 mu Majyepfo
- Mu Rwanda abantu 74 bakize Covid-19, abanduye bashya ni 76
- #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 135, abakize ni 126
- Ruhango: Hashyizweho abantu 2500 bafasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nagirango muzatubarize minister Gatabazi niba business yimikino yamahirwe uburyo ifatwa nkutubari kurusha amadini
Ese ko Minister Gatabazi yavuze kudafungurwa kwakabari nimikino yamahirwe naho bigoye gute kubahiriza amabwiriza yokwirinda Corona virus kandi Ari business nkizindi?
Igitekerezo cyanjye numvaga na sauna zakoroherezwa zigakora. Kuko arinuburyo (bwo kwiyuka) bwakunganira ubusanzweho muguhangana nicyorezo cya corona. Murakoze
Igitekerezo cyanjye numva na sauna zakoroherezwa zigakora. Kuko arinuburyo bwo kwiyuka bwafasha abantu guhangana na corona. Mbona binononsowe zakora hagashyirwaho uburyo bwo kwirinda corona. Murakoze
Abantu banywa INZOGA,ni billions nyinshi.Igitangaje nuko amadini menshi avuga ko ari icyaha.Reka tubaze bible niba aribyo koko.Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Soma muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Ndetse muli Matayo 11:19,herekana ko na Yezu yanywaga inzoga.Muzi ko yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko bamwe bavuga.Vino yose ibamo Alcool.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.
Inesi turasaba ubuvugizi mukarere nyagatare nt,a mazi duheruka kubona mutubarize uko bimeze mu mudugudu wa ryabega akagari ka mbare umurenge wa karangazi
Mwashaka ubundi buryo kuko Nina mudafite amazi mkabamufite ibyo kurya ndumva icyo Atari ikibazo