Imodoka 30 zigemura ibirayi zafashwe zikora mu buryo butemewe

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ivuga ko yaciye abamamyi mu bucuruzi bw’ibirayi, mu rwego rwo kurenganura abahinzi no kugabanya izamuka ry’ibiciro byabyo.

ZImwe mu modoka zafashwe zitwara ibirayi mu buryo butemewe
ZImwe mu modoka zafashwe zitwara ibirayi mu buryo butemewe

Mu gutangira gushyira mu bikorwa iki cyemezo, Polisi y’Igihugu yafashe imodoka 30 zuzuye ibirayi bivugwa ko byaguzwe mu buryo butemewe; 15 muri zo zarekuwe ba nyirazo bishyuye amafaranga y’ibihano basabwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2017, Ministiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Vincent Munyeshyaka yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yatangaje ko izindi modoka zuzuye ibirayi zikiri kuri stasiyo ya Polisi ya Nyarugenge kuko ba byirazo batarishyura amafaranga y’ibihano baciwe.

Amabwiriza MINICOM yafatiye hamwe n’izindi nzego zirimo amakoperative y’ubuhinzi, ateganya ko abacuruza ibirayi mu buryo butateganijwe, bazacibwa ihazabu iva ku bihumbi 20Frw kugera kuri miliyoni 2Frw.

Ministiri Munyeshyaka avuga ko ibiciro by’ibirayi byazamutse mu mpera za 2016 no mu ntangiriro z’uyu mwaka urimo kurangira wa 2017, bitewe n’amapfa hamwe n’ubucuruzi butanoze muri eusange bw’ibiribwa.

Yagaragaje ko 2016 byazabutse ku rugero rwa 8.7%, ariko 2017 irangiye bigeze ku rugero rwa 2%.

Minisitiri Munyeshyaka avuga ko abacuruza mu buryo bunyuranyije n'amategeko bahombya igihugu
Minisitiri Munyeshyaka avuga ko abacuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bahombya igihugu

MINICOM ivuga ko yihaye umuhigo w’uko umwaka wa 2018 uzajya kurangira ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ku rugero rutarenze 5%.

Yagize ati "Umumamyi arahaguruka akajya mu muhinzi akamukuza ibirayi amubwira ko ko amuha 180Frw kuri buri kiro, byamara gukurwa akamubwira ko hari undi muntu wabimuhaye ku mafaranga 120Frw.

"Icyo gihe umuhinzi nta kindi akora uretse kubitanga akemera guhendwa, ariko ntabwo yongera kujya mu buhinzi bw’ibirayi umwaka ukurikiyeho. Nta kindi rero gikurikiraho uretse kubura kw’ibyo biribwa".

Yasobanuye ko guta agaciro kw’ifaranga ku rugero rwa 8.7% muri 2016 byatewe no kubura kw’ibiribwa, ariko ko kugabanuka k’umuvuduko wo guta agaciro kwaryo byatewe n’ingamba zashyizweho.

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda hamwe n’ishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi zahisemo guha uburenganzira abahinzi bwo kugemura ibirayi ku makusanyirizo yemewe, kugira ngo bakumire abacuruzi babasanga mu mirima.

Izi nzego kandi zashyizeho ibiciro byemewe by’ibirayi mu gihugu hose, aho ikiro kimwe cy’ibirayi bya Kinigi kiranguzwa hagati ya 165Ffrw na 170Ffrw ku muhinzi, kikagurwa amafaranga 215Frw-220Frw mu masoko.

Ibindi birayi biranguzwa amafaranga 135-140Frw ku muhinzi, bikagurishwa amafaranga 185Frw n’i 90Frw ku kiro iyo byageze mu isoko.

Umujyi wa Kigali uvuga ko toni ziri hagati ya 500 na 800 z’ibirayi, ari zo zicuruzwa buri munsi ku masoko atandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi nibyiza cyanee

teee yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka