Imiyoborere y’u Rwanda yababereye isomo ry’uko nabo bayobora ibigo byabo

Abayobozi 54 b’ibigo bikomeye muri Afurika baganiriye na Perezida Paul Kagame, bamushakaho impanuro zabafasha kunoza akazi kabo no guteza imbere ibigo bayora.

Perezida Kagame yakiriye abayobozi b'ibigo bikomeye muri Afurika baje kwiga uko ayobora igihugu.
Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika baje kwiga uko ayobora igihugu.

Aba banyeshuri biga muri gahunda yiswe Senior Executive Program - Africa (SEPA), yatangijwe n’ishuri rya Havard ryigisha ibijyanye na bizinesi. Bari bamaze icyumweru mu Rwanda bafata amasomo abafasha kumva neza imbogamizi n’ibyo umuyobozi akwiye gukorera abo ayobora bigamije iterambere.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2017, babonanye na Perezida Kagame nyuma yo kubimusaba, kugira ngo abasobanurire byinshi bijyanye n’uko yafashije u Rwanda kugera ku iterambere nubwo hari imbogamizi nyinshi ahura nazo nk’umuyobozi.

Prof. Srinkat Datar, umwarimu muri iri shuri rya Havard, yavuze ko amasomo bakuye mu Rwanda n’impanuro abanyeshuri bahawe, bizabafasha gukora ibitabo bisoza amasomo bari bamazemo igihe biga.

Bari bishimiye kumva impauro za Perezida Kagame.
Bari bishimiye kumva impauro za Perezida Kagame.

Yagize ati “Twaganiriye na Perezida Kagame asobanurira abanyeshuri imbogamizi ahura nazo mu kazi ke, anabaha ubunararibonye afite. Twizera ko iyi gahunda izafasha aba banyeshuri gutanga umusaruro dukurikije ibyo bagiye biga.”

Diane Karusisi, umuyobozi wa banki ya BK, Umunyarwanda rukumbi uri muri iyi gahunda, yasobanuye ko bari kwiga uko bakemura ibibazo abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika bahura nabyo. Atanga urugero ko nko muri banki ayoboye hari ibyo agomba gukorera abakozi n’abakiriya.

Ati “Icya ngombwa ni uko tuzashyira mu bikorwa ibyo twize kandi bikagira akamaro. Iyi gahunda ni imwe mu zidufasha kwihugura, kuko umuyobozi agomba guhora yiga.”

Iyi gahunda yashyiriweho abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika ku bufatanye bw’amashuri akomeye, harimo irya Pretoria muri Afurika y’Epfo na Lagos muri Nigeria nazo zigisha bizinesi.

Aba banyeshuri biga kunoza imiyoborere, gufasha abakozi gutanga umusaruro kandi bakanagira uruhare mu gushyiraho gahunda zigendanye n’isoko rikenewe muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo se hazizwe uburyo hakorwa ishuri mu Rwanda iryo somo ryajya ritangirwamo. numva Nyakubahwa yazanandika ibitabo bijyanye niryo somo.

Ikindi nizere ko bishyura cash.

MUJERO yanditse ku itariki ya: 25-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka