Imishinga y’ubukerarugendo yakozwe n’abarangije kaminuza yatewe inkunga

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rufatanyije n’Ikigega cya Leta gitera inkunga Imishinga (BDF) byateye inkunga imishinga igamije guteza imbere ubukerarugendo ku muhora w’ikiyaga cya kivu (Kivu Belt).

Rumwe mu rubyiruko rwatoranyijwe guhabwa inkunga yo gukora imishinga yabo
Rumwe mu rubyiruko rwatoranyijwe guhabwa inkunga yo gukora imishinga yabo

Imishinga 14 yatoranyijwe ifite agaciro ka miliyoni 200Frw, ariko amafaranga buri wese azahabwa akazishyurwa. Iyo mishinga yakozwe n’abanyeshuri bize ubukerarugendo muri kaminuza, ariko ntibahita babona akazi, biyemeza guhanga akabo.

Ayo mafaranga azatangwa na I&M Bank ku bwishingizi bwa BDF.

Iyi mishinga kandi yitezweho gutera iramuka itangiye, izatera ishyaka abandi gukora udushya mu bukererugendo bukorerwa kuri uyu muhora ukikije ikiyaga cya Kivu kuva Gisenyi kugera kamembe.

Buri mushinga ubarirwa agaciro ka miliyoni 20 zizatangwa na I&Mbank ku bwinshingi bwa BDF.

Ubuyobozi bwa RDB butangaza ko bwanshyize imbaraga mu gufasha urubyiruko mu guhanga imirimo binyuze mu bukererugendo.

RDB yatangaje ko mu Rwanda habarirwa abashomeri 3.000 bize kaminuza mu birebana n’ubukererugo, mu gihe uwo muhora ukeneye benshi bawukoraho ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo.

Umushinga wo guteza imbere umuhora wa Kivu Belt wagaragajwe mu 2013. Imwe mu mishinga minini ihateganywa nayo izaza ishyigikira iy’urubyiruko rwatewe inkunga, ni nka hotel izubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ikibuga cya Golf n’imihanda ikoreshwa mu gutwara amagare n’amato.

Iyi mishinga kandi ngo izafasha abatuye uturere turi muri kivu Belt tugaragaza ubukene buri hejuru ugereranyije n’utundi turere. Mu turere 10 dukennye kurusha utundi Nyamasheke, Karongi na Rutsiro dukora ku Kivu tubarirwamo ubukene bwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka