Imisatsi y’Abanyarwanda ishobora gusimbura meshe zitumizwa hanze

Impuguke mu bijyanye n’imisatsi irahamya ko injwiri nazo zabasha gutunganywa zikavamo imisatsi myiza y’amameshi (meches), aho kugira ngo u Rwanda ruhore ruhendwa no gutumiza imisatsi hanze.

Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwatangarije Kigali today ko rutarabasha kumenya umubare w’amafaranga akoreshwa mu gutumiza imisatsi hanze, ariko rukemeza ko ari menshi cyane.

Muri rusange Afurika y’Abirabura ngo itanga amadolari y’Amerika arenga miliyoni 155 ku mwaka agurwa imisatsi yogoshwa Abahindekazi, itunganywa ikagera ino igurishwa nka meche cyangwa se ‘perique’.

Urubuga Afriquefemme.com rugira ruti “Buri mwaka Abahinde babarirwa muri za miliyoni mu gihe basenga ibigirwamana, bariharanguza (bariyogoshesha bakamaraho) mu rwego rwo gusingiza ibyo bigirwamana”.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko iyo misatsi ipima ibiro birenga toni 500 buri mwaka, igurwa ubundi igatunganywa ikagarurwa ku isoko ikagurwa cyane nka meshi(meches) z’umwimerere (naturelles), amafaranga azivuyemo akaba ari yo akoreshwa mu kwita ku nsengero zo mu Buhinde.

Ikigo gishinzwe Ubuziranenge cy’u Rwanda (RSB) kiremeza ko imyinshi mu misatsi yifashishwa mu gutunganya ubwiza bw’Abanyarwandakazi ari iyogoshwa abantu, ariko ko hari n’iva mu ivangwa ry’ibinyabutabire bitandukanye.

Umuvugizi wa RSB, Simeon Kwizera akomeza agira ati “Hari imisatsi ikorwa mu binyabutabire bitandukanye ariko hari n’ikomoka ku mitwe y’abantu cyane cyane Abahindekazi mu gihe cy’imihango y’idini yabo”.

“Natwe turibaza ngo ‘harya iyi misatsi y’abantu yirirwa ijugunywa nta buryo natwe yatuviramo umusaruro!’ Ibi ni ibintu abashakashatsi bakwicara bakareba.”

Uwimana Hamida, umucuruzi, impuguke akaba n’umwigisha mu bijyanye n’imisatsi, aremeza ko imisatsi y’abirabura n’ubwo yaba injwiri, ngo ishobora gutunganywa ikavamo za meshi zisimbura izitumizwa hanze.

Agira ati “Dukeneye kubyaza umusaruro imisatsi yacu yogoshwa muri ‘salon’ ijugunywa, tugiye gukora ingendo tujye kwiga uko twatunganya izi njwiri zacu kandi birashoboka ko zivamo imisatsi myiza”.

“Mu mwaka umwe hari ikintu kinini tuzaba tugezeho, tugomba kubyihutisha kuko ni ubucuruzi bwunguka cyane, ushobora gusanga amagarama nka 20 y’umusatsi wogoshwe abantu babiri agurwa amayero nka 1,000 (ahwanye na miliyoni ebyiri z’u Rwanda)”.

Hamida na bagenzi be bagize ishyirahamwe ry’abatunganya ubwiza, baravuga ko bagiye gukora ingendo zo kwiga uburyo imisatsi itunganywa, bakazagaruka bashaka abashoramari mu nganda ziyitunganya.

Ikigo gishinzwe Ubuziranenge nacyo gikomeza kibizeza ko hari amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba arimo kwemezwa, kugira ngo borohereze uwashaka gushora imari mu bijyanye no gukora imisatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza kabisa, maze bakajya birirwa bikoreye imisatsi yanjye.Imisatsi y’abatakiriho yo bajya bayibwirwa n’iki ngo bajye bayireka? Isuku irahenze kabisa!

shakirahose yanditse ku itariki ya: 29-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka