Ikiraro gishya gihuza u Rwanda na Congo cyatangiye gukoreshwa nubwo hari ibikinozwa

Nyuma y’imyaka isaga itatu cyuzuye, ikiraro gishya gihuza umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku mupaka wa Rusizi ya mbere cyatangiye gukoreshwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019.

Ikiraro gishya gihuza Rusizi na Bukavu cyatangiye gukoreshwa byagateganyo
Ikiraro gishya gihuza Rusizi na Bukavu cyatangiye gukoreshwa byagateganyo

Icyo kiraro gishya kitaruzura neza ngo cyatangiye gukoreshwa by’agateganyo kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka burusheho koroha dore ko abacuruzi bavuga ko badindizwaga no kuba nta modoka zari zemerewe kukinyuraho.

Abakoresha uyu mupaka bari bamaze igihe binubira uburyo batemererwaga gukoresha iki kiraro gishya kandi imyaka itatu yari ishize cyuzuye ahubwo bagakomeza gukoresha ikihasanzwe bigaragara ko gishaje dore ko kimaze imyaka isaga 40. Ngo nta modoka irengeje toni eshatu yemererwaga kukinyuraho kubera uburyo cyari gishaje, ibyo bikadindiza ubucuruzi bwabo nk’uko babivuga.

Umwe muri bo witwa Manzi Dominique yagize ati “Turifuza ko iki kiraro gishya cyakwihutishwa bikava mu nzira akazi kagakomeza nk’ibisanzwe. Naho ubundi iki gishaje rwose ntikitworohereza kukinyuzaho imizigo, ubu noneho ntibishoboka ko wahanyuza imodoka ipakiye tozi zirenze eshatu.”

Murangira Erneste we yagize ati “Abacuruzi bacitse intege kuko umuzigo wemerewe kunyura kuri iki kiraro gishaje ni toni eshatu kandi umuzigo dutwara mu modoka urengeje toni eshatu. Niba umukongomani yaranguraga imifuka 80 ya Kawunga, ubu asabwa 20 gusa. Imodoka twaraziparitse kubera iki kiraro akazi karabuze ikindi kandi ntitwabasha kwikorera iyi mizigo ku mutwe tuyijyana muri Congo.”

Iki kiraro cyatangiye gukoreshwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019 nyuma y’inama yahuje Akarere ka Rusizi, Umujyi wa Bukavu, n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe by’Iburayi watanze inkunga yo kucyubaka.

Kankindi Leoncie, umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rusizi na Nziraboba Mudosa Buda, Umujyanama wa Guverineri ushinzwe ibibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari ni byo basobanuye.

Kankindi Leoncie ati “Mu gukemura ibibazo by’abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka wa Rusizi ya mbere, hatekerejwe ko haba hakoreshwa iki kiraro gishya nubwo hari ibikinozwa. Murabona ko inzira zikiganaho zikirimo gukorwa twemeranyijwe ko cyaba gikoreshwa n’imodoka ziringaniye zitwara imizigo itarengeje toni 20 hanyuma ubucuruzi bwambukiranya umupaka bugakomeza neza. Nyuma mu gihe imirimo y’inzira zikiganaho izaba irangiye neza, n’amakamyo manini azatangira kuhanyura.”

Abayobozi ku mpande z'ibihugu byombi baganiriye ku mikoreshereze y'iki kiraro kimaze imyaka itatu gisa n'icyuzuye ariko kidakoreshwa
Abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi baganiriye ku mikoreshereze y’iki kiraro kimaze imyaka itatu gisa n’icyuzuye ariko kidakoreshwa

Nziraboba Mudosa Buda we yagize ati “Guverineri mpagarariye none aha twumvikanye ko bidasubirwaho iki kiraro kigomba gufungurwa guhera tariki ya 22 werurwe 2019.”

Iki kiraro gishya gifite metero 63. Cyubatswe ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi, gitwara abarirwa muri miliyoni eshatu n’ibihumbi 800 by’amayero.

Ibibazo by’imitungo y’abaturage yangijwe mu kucyubaka itarishyurwa ku ruhande rwa Congo ndetse n’umuhanda ukigeraho udakoze haba ku ruhande rwa Congo n’u Rwanda ni byo bibazo by’ingenzi byatumye gitinda gutangira gukoreshwa.

Icyakora ubuyobozi ku mapande zombi buvuga ko hatanzwe isoko ry’abagiye gukora uyu muhanda, ariko hagati aho kiraba kinyurwaho n’imodoka zitarengeje toni 20, n’ubwo ubuyobozi budatangaza igihe uyu muhanda uzaba wuzuriye neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngewe ndi umu kongo mani utuye iburayi none nifuzaga gutemberera murwanda halikibazo nagila nje ko nkoresha passport ya kongo ? Murakoze

Tuwombe yanditse ku itariki ya: 17-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka