Ikinyobwa cya Heineken kigiye kujya cyengerwa mu Rwanda

Mu minsi mike ikinyobwa cya Heineken kizajya gicururizwa mu Rwanda no mu karere ruherereyemo ni ikizajya kiba cyengewe mu Rwanda.

Heinken izajya icururizwa mu Rwanda no mu karere izajya iba yengewe mu Rwanda
Heinken izajya icururizwa mu Rwanda no mu karere izajya iba yengewe mu Rwanda

Byemejwe n’umwe mu bayobozi bakuru bo mu Buholandi, igihugu iyi nzoga yengerwamo. Ibi kandi byahise byemezwa n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Jean Pierre Kabaranga.

Yagize ati “Heineken izajya ikorerwa i Rubavu mu Rwanda mu minsi ya vuba kandi ikazajya ijyanwa mu karere iturutse mu Rwanda.”

Bralirwa izajya yenga Heineken isanzwe yaraguzwe n’ubundi n’uruganda rwa Heinken Group.

Kabaranga yavuze ko kugira ngo uruganda rwa Heineken rwemere kwengera ikinyobwa cyarwo cyamamaye ku isi, byatewe ku ruhande rumwe n’uburyo u Rwanda rworohereza ishoramari.

Uruganda rwa Bralirwa ari narwo rukuru mu Rwanda rwashinzwe mu 1975, rutangirra rukora ikinyobwa cya Primus, nyuma ruza gukurikizaho Mutzig. Runakora izindi nka Turbo, Amstel, Legend n’ibindi binyobwa bidasembuye.

Bralirwa yatangiye kurangura Heineken ziturutse mu Buholandi guhera mu 1991.

Kwengera Heineken mu Rwanda bishobora kongera gufasha Bralirwa kongera kuzamuka, nyuma y’uko inyungu yayo yari yamanutse kugera kuri miliyoni 929Frw ivuye kuri miliyali 5.1Frw mu cyiciro cya mbere cya 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muri championa byanga bikunda tuzihorera kd gutsindwa bibaho never give up APR FC tukurinyuma gitinyiro yacu

mugabo yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka