Ikibazo cy’umusaruro w’imboga n’imbuto wangirikaga kigiye kubonerwa igisubizo
Abahinzi b’imboga n’imbuto biganjemo abo mu Ntara y’Amajyaruguru, bagiye kubakirwa isoko rihuriweho, bazajya bagurishirizaho umusaruro w’ibyo bihingwa, ryitezweho koroshya uruhererekane nyongeragaciro rw’imboga n’imbuto, kongera ubuziranenge no gukemura ibibazo by’igihombo baterwaga n’umusaruro wangirikaga.

Iryo soko ryitwa Kigali Whole Sale Market (KWSM), rizubakwa mu buryo bugezweho rigatwara Miliyoni 46 z’ama Euro (asaga Miliyari 65Frw), rizubakwa i Masoro mu Mujyi wa Kigali, rikazaba rifite ubushobozi bwo kwakira Toni ziri hagati y’ibihumbi 260 na Toni ibihumbi 350 z’umusaruro, ungana na 70% by’Imboga n’Imbuto biribwa mu Mujyi wa Kigali.
Ubuhinzi bw’Imboga n’Imbuto mu Ntara y’Amajyaruguru, ababukora kinyamwuga binyuze mu Makoperative, bavuga ko bubafatiye runini ariko bakaba bagiraga imbogamizi zo kuwuburira isoko ukangirika ukababera imfabusa.
Nyirandikubwimana Mariya, umwe mu banyamuryango ba Koperative Twitezimbere Isangano, ikorera ubuhinzi bw’imboga mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, avuga bagiye gutandukana noguhomba.
ati “Kenshi twagiraga imbogamizi zo kweza umusaruro mwinshi tukamara iminsi dutegereje abawugura twarababuze zikatuboreraho. Ni ibintu biduhangayikisha cyane kuko tuba twarashoye amafaranga menshi mu kwatisha imirima, abakozi, ifumbire, imiti n’ingemwe ugasanga ntituyagaruje bikatuviramo igihombo”.
Ati “Kuba haboneka isoko rihoraho tugemuraho umusaruro, byadutera imbaraga zo kujya duhinga dutekanye ari nako dushoramo imbaraga zose zishoboka, kuko twaba twizeye neza ko tutagwa mu bihombo”.

Iby’ibihombo abahinzi b’imboga n’imbuto bagarukaho, binashimangirwa n’imibare igaragaza ko mu musaruro wose uboneka wabyo uhereye mu murima kugera ku masoko, haba hari ibyago byo kwangirika nibura umusaruro uri hagati ya 20 na 30%.
Abahinzi bo mu Turere turimo Musanze, Gakenke, Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, abo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa Gatatu tarik 11 Kamena 2025, bahurijwe mu biganiro bigamije kubasobanurira ibikubiye mu mushinga wo kubaka iryo soko.
Christophe Ayabagabo, Umuyobozi w’Umushinga IFS-Kungahara mu Turere twa Musanze na Nyabihu, asobanura iby’iryo soko.
Agira ati “Ni isoko twavuga ko rizaba ari ijwi rya buri muhinzi. Ikirimo gukorwa rero ni ukubereka inyungu iri mu kwibumbira hamwe kugira ngo iryo jwi rizarusheho kumvikanira kure. Ibyo bizabafasha gushyiraho gahunda zihamye mu kugena umusaruro ukenewe ku isoko, igihe ukenerewe n’ingano y’umusaruro ukenewe mu buryo buhoraho. Ni amahirwe akomeye yaba ku bahinzi ndetse n’inzego zishyira mu bikorwa politiki zijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi”.
Ni isoko rizaba ryubatswe mu bice bitandukanye harimo ahazaba hagenewe ibiro, resitora n’igice kizajya kibikwamo umusaruro mu buryo bwiza kandi busigasiwe.
30% by’ahazajya hakorerwa, hazaba ari igice kigenewe abahinzi bato n’abibumbiye mu Makoperative, mu gihe 70% hazaba hagenewe abahinzi bafite ibigo binini harimo abanyenganda n’abohereza ibicuruzwa ku masoko yo hanze y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko ingamba zifasha abahinzi mu gutuma umusaruro utababera imfabusa ari ingenzi cyane mu gutuma iterambere ry’abahinzi ryihuta.
Yagize ati “Icyo dukangurira abahinzi ni ukumva agaciro ko guhinga neza bakeza bazirikana ko gusagurira isoko bibanzirizwa no kwihaza mu biribwa. Isoko rigiye kubakwa turifata nk’ingenzi cyane mu kurushaho gutuma iyi Ntara iba koko ikigega cy’Igihugu, kuko abahinzi bazaba bahinga bizeye neza ko nta nkomyi z’aho bagemura umusaruro wabo”.
Yungamo ati “Ibyo kubigeraho bizajyana no gushyira imbaraga mu guhinga kijyambere, bita ku ngamba zose zigamije gutuma bongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, kugira ngo bazabashe guhaza isoko yaba mu bijyanye n’ireme ndetse n’ubuziranenge, kugira ngo koko n’intego Leta ishyiriyeho iri soko zizatange igisubizo kirambye”.
Byitezwe ko bizagera mu mwaka wa 2028 iryo soko ryaramaze kuzura ndetse rinakorerwamo, umushinga wo kuryubaka uzashyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi (EU) binyuze mu Mushinga IFS-Kungahara.
Abafatanyabikorwa bibanda ku bikorwa bigamije iterambere ry’ubuhinzi barimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ibigo birimo RAB, RICA, RCA NAEB hamwe n’abandi bafatanyabikorwa nka Rikolto, CARE International, FXB, Action Aid Rwanda, Concern World Wide, Kilimo Trust n’abandi batandukanye.

Isoko Kigali Whole Sale Market (KWSM), rifatwa nk’igikorwa remezo cy’ingenzi kuko usibye gukuraho igihombo cy’umusaruro w’abahinzi wangirikaga, rizanatuma umusaruro woherezwa mu mahanga urushaho kwiyongera, rinahange imirimo ku ngeri zitandukanye z’abaturage.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|