Abahinzi b’ibirayi basubijwe uburenganzira bwo kwicururiza umusaruro

Ikigo APTC (Agro Processing Trust Corporation), cyambuwe inshingano zo kugurisha umusaruro w’ibirayi wera mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba.

MINALOC, MINAGRI na MINICOM zaboneye igisubizo ikibazo cy;ibirayi cyari kimaze iminsi ari ingorabahizi
MINALOC, MINAGRI na MINICOM zaboneye igisubizo ikibazo cy;ibirayi cyari kimaze iminsi ari ingorabahizi

Ubucuruzi bw’ibirayi byera muri utu turere bwahise bwegurirwa Amakoperative y’abahinzi babyo, nyuma yo kwamburwa APTC.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yateraniye mu karere ka Musanze ku cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018, igamije gushaka umuti w’ibibazo byari bimaze iminsi bigaragazwa n’abahinzi mu micururize y’umusaruro w’ibirayi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof SHYAKA Anastase, yahamije ko igihe kigeze ngo za koperative zihabwe uburenganzira busesuye ku micururize y’umusaruro wazo.

Yagize ati: ’’Iki cyemezo gifashwe kugira ngo za koperative zibashe kongera imbaraga mu micungire, imikorere n’ubushobozi bwazo bigamije gufasha abanyamuryango bazigize’’.

Prof Shyaka Anastase avuga ko igihe kigeze ko abahinzi b'ibirayi ari bo bagena uburyo bicuruzwa
Prof Shyaka Anastase avuga ko igihe kigeze ko abahinzi b’ibirayi ari bo bagena uburyo bicuruzwa

Mu bindi abahinzi bavuga ko bajyaga bagorwa nabyo birimo amafaranga bakatwaga kuri buri kiro cy’ibirayi arimo atanu ya koperative yiyongeraho 7 ya APTC yose hamwe akaba 12.

Gahutu Ezackiel umuhinzi wo mu karere ka Nyabihu yagize ati: ’’Kuba twajyaga dukatwa aya mafaranga ntibyatubuzaga kugira ingorane zo kubura uko umusaruro wacu ugezwa ku masoko kubera imodoka zitatugeragaho ku gihe.

Hari nubwo twatangaga umusaruro wacu muri APTC ntihite itwishyura, bigasaba kuyategereza iminsi itari micye; bikaduteza igihomba gikomeye haba mu buryo bw’amafaranga ndetse rimwe na rimwe ugasanga umusaruro wacu urangirika’’.

Prof Shyaka avuga ko iki cyemezo kizakuraho inzitizi abahinzi bagaragaza, ari naho yahereye yibutsa abagize ama koperative ko kugira ngo bishoboke, bizashingira ku gukorera mu mucyo baharanira guhangana n’abamamyi bakomeje gutungwa agatoki mu gutsikamira abahinzi.

Yagize ati: ” Turasaba ko habaho imikoranire hagati y’abanyamuryango ba za koperative, kugira ngo bajye bahanahana amakuru, banoze imikorere kandi bakorere mu mucyo kuko aribyo bizatuma iki gikorwa tugezeho uyu munsi cyo kwegurira amakoperative uburenganzira ku musaruro wabo gitanga impinduka nziza’’.

Prof Shyaka Anastase avuga ko igihe kigeze ko abahinzi b'ibirayi ari bo bagena uburyo bicuruzwa
Prof Shyaka Anastase avuga ko igihe kigeze ko abahinzi b’ibirayi ari bo bagena uburyo bicuruzwa

Inzego zose zahurije ku kwibutsa amakoperative ko kuba bahawe uru rubuga, bitabaha uburenganzi bwo kwikorera uko bishakiye, dore ko hagiye hagaragara abahagarariye amakoperative bakora amanyanga, hakaba n’abakora ubumamyi cyangwa bakorana na bo.

Abacururuzi bagaragaje impungenge z’isoko ry’umusaruro wabo mu Mujyi wa Kigali

Bimenyerewe ko umusaruro mwinshi w’ibirayi uturuka mu turere tumenyereweho umwihariko w’ubuhinzi bwabyo woherezwa mu mujyi wa Kigali.

Abahinzi bagaragaje ko hari impungenge z’uko kubona isoko bizababera imbogamizi.

Kuri iyi ngingo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko biteguye mu maguru mashya gukorana n’abahagarariye amazone acururizwaho ibirayi bigemurwa n’abahinzi, kugira ngo haboneke umuti ku kibazo cy’isoko.

 Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Soraya Hakuziyaremye, yizeje abahinzi kubashakira isoko ry'ibirayi mu Mujyi wa Kigali
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye, yizeje abahinzi kubashakira isoko ry’ibirayi mu Mujyi wa Kigali

Mu bindi byemejwe ko bigiye gushyirwamo ingufu ni ukujya hamenyekanishwa uko ibiciro byabyo bihagaze, kugira ngo abahinzi bagire amakuru abafasha kudahendwa n’ababarangurira umusaruro.

Mu gihe cy’isarura nabwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ngo buzajya bwegera abahinzi, bagenzura niba gahunda zirebana no gusarura ndetse n’ibiciro byubahirizwa.

Baniyemeje gukora urutonde rw’abahinzi banini, kugira ngo bakumire umuco wa bamwe muri bow o kwiyitirira umusaruro w’abahinzi bato, bigatuma babahombya.

Iyi nama yari yitabiriwe ku bwinshi
Iyi nama yari yitabiriwe ku bwinshi

Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Gerardine Mukeshimana, abakuru b’intara zombi, n’abayobozi mu nzego z’umutekano.
Yanitabiriwe kandi n’ abahagarariye koperative z’abahinzi, initabirwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu tuzwiho guhinga ibirayi ku bwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nishimiye aba ba Ministers 3 bose bahagurukiye ikibazo k’IBIRAYI.Kandi birimo gutanga good results.Imana isaba abayobozi gufasha abaturage kugirango babeho neza.Gusa tujye twibuka ko ku munsi w’imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo.Byisomere muli Daniel 2:44.Impamvu izabikora ni nyinshi.Hali ibibazo byinshi byananiye ubutegetsi bw’abantu:Ubukene,ubushomeli,akarengane,intambara,indwara,urupfu,etc...Indi mpamvu nuko Billions z’abantu zikora ibyo Imana itubuza:Kurwana,kwicana,kwiba,gusambana,kwibera mu byisi gusa ntibashake Imana,etc...Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,aba bose Imana izabakura ku isi,isigaze abayumvira gusa.Imana nirangiza,izahindura Isi Paradizo.Hanyuma ibibazo byose biveho.Imana yahaye igihe ntarengwa abantu bifuza kuzaba mu Isi Nshya cyangwa mu Ijuru rishya dusoma muli 2 Petero 3:13.
Now the time is running out (2 peter 3:9).Uwifuza kuzarokoka kuli uwo munsi,agomba gushaka Imana,aho kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Please awake and search for God before the looming Deadline.Many thanks.

gatare yanditse ku itariki ya: 26-11-2018  →  Musubize

Sha uvuze ukuri kuko iby’isi duhihibikanira nta n’ibyo twibonera ni ugupfa ubusa.Umunyarwanda yise umwandu we Bihezande.Gusa bariya bahinzi bari baraharenganiye pe!

Jimmy yanditse ku itariki ya: 26-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka