Uwo ni Habiyaremye Jean Marie Vianney w’imyaka 25, uvuga ko kuri ubu ageze ku gishoro cya miliyoni zirenga esheshatu mu gihe cy’umwaka umwe amaze akora akanagurisha ibikoresho bitandukanye akuye mu mahembe y’inka.
Mu 2008 ngo nibwo we na bagenzi be babanaga mu buzima bw’ubumayibobo, batoye ihembe ry’inka bakajya barinywesha amazi kuko ntaho bari bukure icyo kwifashisha.
Nyuma yaho ngo baje guhura w’Umuyapanikazi abigisha gushyushya amahembe bakayakoramo ibintu bitandukanye byababyarira umusaruro.
Uyu Muyapanikazo ngo yamaze kwigisha Habiyaremye kubyaza umusaruro amahembe y’Inka abanza no kumusubiza mu ishuri kugira ngo abanze byibuze asoze amashuri yisumbuye.
Asoje ayisumbuye mu 2016 ngo nibwo yahise atangira gushyira mu ngiro ubwo bumenyi yatojwe n’uwo muyapanikazi.
Agira ati” Igitekerezo cyo gukora cyane cyane ibikombe nagikuye ku kunywesha ihembe ry’inka aho nari mayibobo mu gace bita Sahara muri Kicukiro.”
Avuga ko yatangiriye ku mafaranga ibihumbi bibiri byaguzwe amahembe ku ibagiro rya Nyabugogo, igihumbi yaguze ijerikani ashyiramo ihembe akarishyushya kugira ngo ryorohe, hamwe na 15,000Frw yakodesheje akamashini gatunganya amahembe.
Ubu agurisha igipesu cyo ku myenda kimwe amafaranga 50frw, igikombe cyo kunywesha ku mafaranga 3,000frw, amaherena 1,000frw, inigi hagati ya 3,000frw na 15,000frw, isahane yo kuriraho ni 10,000frw.
Habiyaremye avuga ko impamvu bihenze ari uko bikomeye ku buryo umuntu yazabiraga n’umwuzukuruza we. Akoresha abakozi 11 bahembwa amafaranga ibihumbi 50-70 ku kwezi.
Inzozi ze ngo ni ugushinga uruganda rukomeye mu Rwanda. Agira ati ”Amahembe arahari rwose mu gihugu, abantu baracyayajugunya aho babonye akangiza ibidukikije”.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo wizihijwe ku itariki ya 1 Gicurasi 2018, yatangaje ko Minisiteri ayobora ishyigikira ko Abanyarwanda bagenda bahimba ibintu bishya bishobora gusimbura ibitumizwa hanze, bashingiye ku mahirwe abakikije.
Leta ivuga ko Politiki yo kwihangira imirimo ari yo igomba gutezwa imbere kubera ko imyanya y’akazi haba muri Leta no mu bikorera ikomeje kuba mike cyane ugereranyije n’ Abanyarwanda barenga miliyoni esheshatu bari mu gihe cyo gukora.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Bravo kabsa, courage Musore! Biriko biraza umugani wa babandi!
erega kwiga ntabwo ari kuja mwishuri gusa nigihe kirakwigisha irebere nawe ikindi kandi ntabwo yari injiji ahubwo yari mwishuri kuburyo bwe tukiri bato twajaga twumva ngo amafuti yumugabo nibwo buryo bwe
nukoyakwigishaabanyarwandabose nicyonaripfite murakoze
Mwiriwe, mwadufasha mukaduha contacts ze?
Cow Horns Rwanda phone number is
0785219489
Uyumuhungu aharenze kbsa
Komerezaho Mahembe wee