Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyazamutse, ibiciro by’ingendo biravugururwa
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatandatu tariki 4 Mata 2026, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00), ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli, harimo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT), bivuguruwe mu buryo bukurikira: Lisansi iragura Amafaranga y’u Rwanda 2,303 kuri Litiro, naho Mazutu iragura Amafaranga y’u Rwanda 2,205 kuri Litiro.
Ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rw’Isi.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga kuvugururwa ku itariki 4 Werurwe 2026, aho Lisansi yaguraga 1,989Frw kuri litiro, bivuze ko yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 314 kuri litiro, mu gihe Mazutu yaguraga 1,948Frw kuri litiro, ikaba yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 257 kuri litiro.
Hashingiwe kandi ku mpinduka z’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, n’ibindi bigenderwaho mu gushyiraho igiciro, ibiciro fatizo by’ingendo rusange na byo byavuguruwe ku buryo bukurikira: Mu Mujyi wa Kigali igiciro cyabaye 59.28 FRW ku mugenzi ku kilometero, naho mu Ntara: igiciro kiba 41.58 FRW ku mugenzi ku kilometero.
Ibi biciro by’ingendo bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa Mbere, tariki ya 06 Mata 2026. Ibiciro birambuye kuri buri muhanda biri ku rubuga www.rura.rw.
RURA yagiriye Abaturarwanda inama yo guteganya neza ingendo zabo, gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kwirinda ingendo zitari ngombwa, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.
Iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ribaye mu gihe Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko intambara yo muri Iran izagira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, haba mu byo rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo kubera izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, kandi ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na byo biri mu bigomba kuzamuka.
Hashize ukwezi mu Burasirazuba bwo hagati hadutse intambara, ihanganishije Irani na Leta zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel, ibi bikaba byaratumye Irani ifunga umuhora wa Hormuz, uzwiho gucishwamo byinshi mu bikomoka kuri peteroli bijya hirya no hino ku Isi.
Ibi rero byagize ingaruka ku bihugu byinshi birimo n’u Rwanda, gusa Minisitiri w’Intebe akaba yavuze ko u Rwanda rwizigamiye ibikomoka kuri Peteroli byamara amezi arenga atandatu.
Yavuze kandi ko Guverinoma ikomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze ku rwego mpuzamahanga, kandi ko ibyemezo bizajya bifatwa hashingiwe ku bushishozi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
ntakundi tugomba kugendana nigihe tugezemo.
None ko transport yiyongeye,abakorera Leta,iraza kwiti naho kwiyongera! Ese ibikomoka kubunzi byo,ibiciro biraza kwiyongera!