Igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho Amafaranga 127 Frw kuri Litiro

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byavuguruwe. Igiciro cya Lisansi cyashyizwe ku mafaranga 1,764 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1,637 kuri Litiro cyari cyashyizweho kuva mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka. Bivuze ko Lisansi yiyongereyeho Amafaranga 127 Frw kuri Litiro.

Ni mu gihe igiciro cya Mazutu cyashyizwe ku mafaranga 1,684 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1632 kuri Litiro, bivuze ko Mazutu yiyongereyeho amafaranga 52 Frw kuri Litiro imwe.

RURA yatangaje ko ibi biciro bishya bitangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024 saa moya za mu gitondo.

RURA yasobanuye ko ihindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Ibi biciro bizagenderwaho mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, bivuze ko nyuma yayo bizongera kuvugururwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka