Igiciro cya fanta cyazamutse

Bralirwa, uruganda rutunganya inzoga n’ibinyobwa bidasindisha mu Rwanda, yatangaje ko guhera tariki 21/01/2012, igiciro cya fanta cyavuye ku mafaranga 250 kijya ku mafaranga 300. Igiciro cy’ibindi binyobwa ntacyo byahindutseho.

Ubuyobozi bwa Bralirwa buvuga ko icyemezo cyo kongera igiciro cya fanta cyafashwe hakurikijwe amafaranga agenda mu gutunganya icyo kinyobwa ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi.

Bralirwa yongeraho ko ibindi binyobwa by’inzoga ikora byagiye bijyana n’impinduka z’ibiciro byifashishwa mu kubikora kuva mu mwaka wa 2008 ariko ibiciro bya fanta byo byari bitarahinduka.

Jan van Velzen, umuyobozi muri Bralirwa ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa byayo n’amasoko, avuga ko bagiye gukoresha uburyo bushoboka bwose mu kugeza ahantu hantandukanye ibiciro bishya bya fanta kugira ngo hatagira uwuririra kuri aya makuru mashya agashaka kongera ibiciro birenze ibyo Bralirwa yagennye.

Velzen agira ati “Twiteguye guha amakuru abakiriya bacu ku mpinduka z’ibiciro kuri fanta tubinyujije mu buryo bwose bushoboka bwo gusakaza amakuru.Tugiye kandi no gukora lisiti y’ibiciro nshya”.

Uruganda rwa Bralirwa rukora inzoga z’amoko arimo Primus, Mützig, Guinness, Amstel na Turbo King ndetse na fanta z’amoko menshi. Hiyongeraho kandi n’inzoga Heineken ivanwa hanze y’u Rwanda.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka