Igiciro cy’ubwishingizi bw’ibinyabiziga cyasubiwemo kizamurwaho 60%

Ibigo by’ubwishingizi byahisemo kuzamura ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga kuva kuri 40% kugera kuri 60% aho kuba 73% nk’uko byari byatangajwe tariki 01/1/2018.

Abafite ibigo by'ubwishingizi mu nama na Minisitiri w'Imali Dr Gatete Claver
Abafite ibigo by’ubwishingizi mu nama na Minisitiri w’Imali Dr Gatete Claver

Abafite ibinyabiziga bari bamaze igihe binubira ko ibiciro by’ubwishingizi byazamutse ku rugero rukabije, bagasaba Leta gukorana n’ibigo by’ubwishingizi kugira ngo ibyo biciro byongere gusubizwa hasi.

Icyemezo cyo gusubiramo ibiciro by’ubwishingizi cyafatiwe imbere ya Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2018.

Ministiri Gatete yagize ati:"Twumvise kandi twabonye mu binyamakuru ibiciro by’ubwingizi bw’ibinyabiziga bitishimiwe, ntabwo Leta yabyihorera, niyo mpamvu twagira ngo twumve ibisobanuro by’abishingizi".

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi (ASSAR), Gaudens Kanamugire yasobanuye ko impamvu bazamuye ibiciro ku binyabiziga ngo yatewe n’uko batari bagifite ubushobozi bwo kwishyura impanuka.

Yagize ati"Ibiciro by’ubwishingizi byaherukaga kwiyongera kuva kera muri 2008, abishingizi ntabwo bari bagifite ubushobozi bwo kwishyura impanuka, twahisemo kongera ibiciro ariko bizakorwa mu byiciro bibiri".

Akomeza agira ati "Twifuzaga kongera ibi biciro kugera kuri 100%, ariko muri uyu mwaka biraba bizamutse kugera kuri 60% nyuma mu mwaka utaha tuzongeraho ayo 40%."

Yafashe urugero ko ubwishingizi bwa moto bwari amafaranga ibihumbi 30 ku mwaka, ngo buzaba ari ibihumbi 50 mu mwaka utaha ariko kuri ubu buraba ari ibihumbi 42 ku mwaka.

Imodoka ya ’Voiture’ izishyurirwa amafaranga ibihumbi 44 ku mwaka ariko iraba yishyurirwa ibihumbi 38 ku mwaka; mu gihe abatwara tagisi bazajya bayishyurira ibihumbi 378 ariko kuri ubu iraba yishyurirwa ibihumbi 312 ku mwaka".

ubwishingizi bw'ibinyabiziga cyamanuwe kiva kuri 73% kijya kuri 60%
ubwishingizi bw’ibinyabiziga cyamanuwe kiva kuri 73% kijya kuri 60%

ASSAR isobanura ko nyuma yo kunoza ibi biciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga, abishingizi ngo bazanoza serivisi zirimo kwishyura ubwishingizi mu buryo bwihuse.

Umuyobozi wa ASSAR avuga ko nta ngaruka zikomeye zatuma ibiciro by’ingendo byiyongera, keretse ngo habayeho izindi mpinduka zikomeye zitari iz’ingendo gusa.

Abatwara tagisi baravuga ko iki cyemezo cyavuguruwe n’abishingizi ntacyo gihinduye na gito. Ngirinshuti Jacques umwe mu bayobora ihuriro ry’abatwara ’taxi voiture’ yasabye ko ibiciro by’ingendo byiyongera kugira ngo badahagarika umurimo wabo.

Yagize ati "Hagomba gushyirwaho ibiciro bishya by’ingendo kuko igiciro badushyiriyeho kitajyajye n’ibyo dutanga ku modoka. Hari amahoro ya parikingi, essence yariyongereye n’ibindi".

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko Leta atari yo ishyiraho igiciro cy’ubwishingizi bw’ibinyabiziga, ariko akavuga ko abishingizi bagomba kuba baracyumvikanyeho n’Ikigo ngenzuramikorere (RURA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo izo zidatwara abantu nizo zikwiye kwishyura menshi kuko zo ntacyo zifasha abandi ntanindi,misoro zisabwa keretse niba aruko alibo bashyiraho ibiciro bagakurura, birengera

gakuba yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka