Igiciro cy’inyanya gihangayikishije abahahira n’abagurisha mu isoko rya Nyakarambi

Abaguzi n’abagurisha ibicuruzwa mu isoko rya Nyakarambi, riherereye muri Kirehe, baremeza ko izamuka ry’inyanya rirengeje ugereranije n’ibindi bicuruzwa muri iri soko, mu gihe mu minsi yashize wasangaga inyanya ari ikintu kiboneka ku bwinshi.

Ugereranije n’iminsi yashize usanga igiciro cy’inyanya cyarikubye kabiri, aho usanga zihenze kurusha ibitoki kandi mu minsi yashize ari byo wasangaga bihenze, nk’uko bamwe mu bagurira muri iri soko babyemeza.

Bakomeza bavuga ko impamvu inyanya zahenze ari ukubera imvura yaguye ari nyinshi muri aya mezi, bityo izahinzwe zikaza kwangizwa n’imvura, nyamara mu gihe nk’iki cy’imvura ariho ziboneka neza.

Mukamana Esperance ni umwe mu bacururiza mu isoko rya Nyakarambi, avuga ko amaze igihe acuruza inyanya ariko ko kuri ubu bitangaje kubona inyanya zigera ku mafaranga 1.000 ku kadobo kamwe, mu gihe mu mezi yashize kaguraga amafaranga 500.

Akomeza avuga ko kuri ubu kubona igitoki ku mafaranga 800, bigatuma bamwe banga kuzigura kuko ntacyo babona cyo kuzishyiramo.

Muri iyi minsi usanga imvura igwa ari nyinshi aho ibishanga byarengewe, bityo n’imirima iba ihinzemo inyanya ugasanga nayo yuzuye amazi ari nabyo bishobora gutera izamuka ry’inyanya ku isoko.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka