Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyongeye kugabanywa

Kuva uyu munsi tariki 01/08/2012, igiciro cya litiro ya lisansi cyangwa mazutu ntikigomba kurenza amafaranga 970 kuri stations z’i Kigali; nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda.

Ikiguzi cya litiro ya lisansi kimanutse kivuye ku mafaranga 1030 mu gihe mazutu yaguraga amafaranga 1000. Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda iravuga ko iri gabanuka ritewe n’igabanuka ry’ibiciro byo ku masoko mpuzamahanga bimaze iminsi bigabanuka.

Ikigo cy’igihugu Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye abaturage akamaro (RURA) nticyiremeza niba iri gabanuka ry’ikiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli riri butume n’ibiciro byo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda bigabanuka; nk’uko bitangazwa na Emmanuel Nsaba Katabarwa ushinzwe kugenzura imitangire ya serivisi zo gutwara abantu n’ibintu muri icyo kigo.

Uyu muyobozi yavuze ariko baza kurebera hamwe n’abakora ubucuruzi bwo gutwara abantu n’ibintu bakareba ko impinduka ku giciro ari nini ku buryo zatera no kugabanya igiciro cy’ingendo ku modoka zitwara abagenzi rusange cyangwa izitwara ibintu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hakwiriye kunozwa umuco wo gukorera hamwe muri za Ministeri. Dore nawe umwe aratangaza ingabanuka ry’igiciro cya Peterori ariko undi ntaratekereza kuri impact bigira ku gutwara abantu n’ibintu. Why this situation? Mwitonde mutangarize abanyarwanda ibintu bisobanuye neza kandi bisobanutse. Mwirinde urujijo mubyo mutangaza.

sinemeye yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka