Igenzura ry’imizigo yinjira mu Rwanda ivuye mu karere rigiye gukazwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro (RRA) cyasinyanye amasezerano y’ubwumvikane n’Ikigo cya Trade Mark East Africa azafasha mu kugenzura ibicuruzwa binyuzwa mu Rwanda bivuye mu bihugu birukikije.

Uretse kugabanya amafaranga byatwaraga, aya masezerano azafasha u Rwanda gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa “Electronic Cargo Tracking System (ECTS)” mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, buzafasha mu kugabanya igihe byatwaraga kugeza kuri 50% .

Ibicuruzwa byinshi byinjira mu Rwanda biva mu byambu bya Mombasa na Dar es salam bikamenyekana bigeze ku mipaka. Niyo byabaga bigeze ku mupaka nta buryo bwari buriho bwo kubikurikirana kugira ngo umenye aho bigeze ariko ubu buryo bushya buzabafasha gukurikirana isaha ku y’indi aho ibicuruzwa bigeze.

Ibi byatangajwe na Komiseri wungirije wa RRA ushinzwe za Gasutamo, Richard Tusabe, nyuma yo gusinya aya masezerano afite agaciro ka miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika, kuri uyu wa Kane tariki 09/05/2013.

Yagize ati “Amasezerano twasinye uyu munsi ni azadufasha gukoresha ikoranabuhanag tukareba umuzigo uhagurutse kuva Mombasa. Ndetse uva no mu Rwanda ugana mu kindi gihugu duturanye”.

Komiseri wungirije wa RRA ushinzwe za Gasutamo yavuze ko ibyo bizagira ingaruka mu kongera imisoro yakirwaga, kuko imizigo yazimiraga itazongera kubura.

Yongeyeho ko igenzura ku buziranenge bw’imizigo nayo rikazarushaho koroha kubera ubu buryo busanzwe bukorwa n’amasosiyete y’ubwikorezi akomeye ku isi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Noneho nta magendu ikorerwa muri transit izongera kubaho. Ba bandi babeshyaga ko ibicuruzwa babijyanye i Burundi cg Congo bagera mu biryogo bagahita bapakurura mu bwihisho bagatangira kugurisha ibicuruzwa bitasorewe, ibi ntibizongera kubaho. Ubanza noneho iterambere turitera imitwe y’intoki twihaza mu bukungu. Technologie izazana n’ibindi.

Kilonde yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka