
Ibyo bihembo bigizwe n’ibikombe babiherewe mu Karere ka Rubavu ku wa gatatu tariki ya 13 Nzeli 2017.
Abo basoreshwa b’indashyikirwa bo mu Ntara y’Iburengerazuba, bahawe ibyo bihembo n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA).
Gahonga Jean Claude, umuyobozi w’uruganda rukora amarangi wabaye uwa mbere mu gutanga umusoro mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Rwanda avuga ko yishimiye kuba RRA ibazirikana.
Agira ati “Igihugu hari byiza kidukorera, iyo dutanze umusoro, urongera ukatugarukira. Nashishikariza buri wese kuwutanga kuko nta gihombo.”
Intara y’Iburengerazuba yatangiriyemo ibikorwa byo gushimira abasoreshwa beza, niyo yabaye iya mbere mu gihugu mu gutanga umusoro mu mwaka wa 2016-2017.
Muri uwo mwaka hakusanije imisoro ingana na miliyari 21.4RWf mu gihe hari hateganijwe miliyari 17.9RWf. Ibi bikaba bingana n’ijanisha rya 119.5%.
Kwiyongera kw’amafaranga ava mu misoro byatumye amafaranga yose RRA yinjije mu isanduku ya Leta angana na miliyari 1,103.0RWf, mu gihe hari hateganijwe Miliyari 1,094.3RWf.
Ibyo byatumye habaho izamuka ry’amafaranga yavuye mu misoro ringana na 10.2% ugereranije n’umwaka wa 2015-2016.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Gatete Claver yagaragaje ko gutanga imisoro hari aho bigejeje igihugu mu kwiyubaka.
Ahamya ko gutanga imisoro byongereye ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ubuzima bw’Abanyarwanda bukarushaho kuba bwiza.

Niho ahera ahamagararira Abanyarwanda guhindura imyumvire bakumva ko gutanga umusoro ari inshingano.
Agira ati “Mpereye ku bikorwa by’amajyambere birimo imihanda,byariyongereye kubera ingengo y’imari yiyongera.
Mu mwaka 1995 twari dufite ingengo y’imari ingana na Miliyari 50Frw none ubu dufite miliyari ibihumbi bibiri birenga.”
Komiseri mukuru wa RRA, Tusabe Richard avuga ko n’ubwo abacuruzi batandukanye batangiye kumenya agaciro ko gusora, hakiri imbogamizi mu myumvire mu gutanga imisoro.
Avuga ko usanga hari bamwe mu Banyarwanda bagikora ibikorwa byo kwinjiza ibicuruza badasoze, kwimana inyemezabuguzi bagamije kunyereza umusoro ku nyungu.
Gusa avuga ko bazakomeza kwigisha abantu kugira ngo ibyo bizacike.

Ohereza igitekerezo
|