Ibura ry’ibiribwa ryateye ifaranga guta agaciro kugeza kuri 7.85

Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryagaragaye muri Gashyantare uyu mwaka ryatumye guta agaciro ku ifaranga ry’u Rwanda rigera kuri 7.85 rivuye kuri 7.81; nk’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyabitangaje kuri uyu wa ane tariki 15/03/2012.

Izamuka ry’igiciro ku biribwa ryagaragaye cyane mu bice by’umujyi, aho igiciro cy’imboga cyiyongereye kugera kuri 11.58% naho ibinyobwa bidasindisha byo bikagera ku 10.56%. Muri rusange byombi byiyongereyeho 3.59% mu kwezi kwa kabiri 2012.

Ibiribwa n’ibinyobwa bifite 2/3 by’igipimo gikoreshwa mu kubara agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda. Izamuka ry’igiciro cy’ibiribwa n’ibinyobwa byose muri rusange ryageze ku 9.83% mu kwezi kwa kabiri ugereranyije na 8.28% mu kwezi kwa Mbere.

Mu Kuboza 2011 guta agaciro ku ifaranga ry’u Rwanda kwari kwageze ku 8.34, ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka birongera biramanuka.

Nubwo hari impungenge z’uko bizangenda mu minsi iri imbere, u Rwanda nirwo ruri ku rugero rwo hasi mu gutakaza agaciro k’ifaranga ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka