Ibiribwa bitumizwa mu karere biri mu bituma ifaranga ry’u Rwanda rikomeza guta agaciro

Ibiribwa bitumizwa mu bihugu byo mu karere aho ifaranga ryataye agaciro, nibyo biri kugira ingaruka ku ifaranga ry’u Rwanda ndetse no ku masoko muri rusange, nk’uko Minisitiri w’Imari n’igenamigambi John Rwangombwa abitangaza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, nyuma yo kugeza raporo y’ingengo y’imari yakoreshejwe umwaka ushize imbere y’inama y’abaminisitiri, John Rwangombwa yavuze ko ibituruka hanze ari byo bikomeza gutuma ibintu mu Rwanda bizamba.

Asubiza ikibazo yari abajijwe ku bantu benshi bakomeza kwibaza uburyo kuri litiro ya lisansi hagabanutseho amafaranga 50 ariko ibiciro bigakomeza kuzamuka, yasubije ko n’ubwo lisansi yagabanyutse ariko ifaranga ryo ritigeze rireka guta agaciro.

Ati: “Ibiribwa bitumizwa hanze nko muri Kenya bigira uruhare mu izamuka ry’ibiciro no mu guta agaciro kw’ifaranga ryacu, kuko nabyo biba byaguzwe mu mafaranga atagifite agaciro”.

Yagaragaje ingero z’uburyo u Rwanda rufite ifaranga rikigerageza mu kugira agaciro mu karere n’ubwo umwaka ushize guta agaciro ku ifaranga ry’u Rwanda byari kuri 2% muri uku kwezi bikaba bigeze kuri 7.5%. Nyuma y’u Rwanda Kenya nicyo gihugu kigerageza muri aka karere kuko ifaranga ryacyo ryataye agaciro kugeza hejuru ya 13%.

Muri iki kiganiro kizajya kibaho buri gihe Minisitiri w’Imari amaze gushyikiriza raporo inama y’abaminisitiri, Rwangombwa yasobanuye ko u Rwanda rwabonye amafaranga angana na miliyari 1.176 ugereranyije na miliyari 990 rwabonye mu mwaka wa 2010.

Kuba aya mafaranga yariyongeryeho 18% byaturutse ku bikorerwa imbere mu gihugu byatanze amafaranga y’u Rwanda miliyari 510 zingana na 45% y’inyungu na miliyari 471 z’ayaturutse hanze zingana na 40% by’inyungu.

Emmanuel Hitimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka