Ibirango n’ibyemezo by’ubuziranenge byongererewe igihe
Ibirango n’ibyemezo by’ubuziranenge bitangwa n’Ikigo cy’lgihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), ikigo Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (RFDA), n’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Abaguzi (RICA) bizajya bimara imyaka itanu, aho kuba imyaka itatu.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabitangaje kuri uyu wa mbere tariliki 6 Mutarama, aho yanavuze ko iyi myaka itanu ishobora kongerwa igihe hamaze gusuzumwa ko ibikorwa by’ubucuruzi byujuje ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza y’ubuziranenge.
Icyakora, ngo ibikubiye muri aya mabwiriza ntibireba impushya n’ibyangombwa byo kwinjiza mu gihugu ibigendanye n’imiti, inkingo ndetse n’ibikoresho bijyanye n’ubuvuzi.
Hagati aho, icyangombwa cyo kohereza ibicuruzwa hanze cyakuweho cyeretse igihe bisabwe n’igihugu ibicuruzwa bigiye kujyanwamo.
Ikindi kiri muri iri tangazo nuko impushya cyangwa ibyangombwa ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu zizajya zitangwa gusa ku bicuruzwa bishobora gutera ingaruka ku buzima.
Amafaranga yishyurwaga n’inganda nto n’iziciriritse kugira ngo zihabwe serivisi z’ubuziranenge zigamije kunoza imikorere nayo yakuweho.
Igiciro cya serivisi ziganisha ku guhabwa ikirango cy’ubuziranenge ku nganda nini ntikigomba kurenga amafaranga ibihumbi ijana (100,000 FRW) yishyurwa mu isanduku ya Leta binyuze kuri konti ya RSB.
Ohereza igitekerezo
|