Ibikorwa byose by’ubucuruzi n’ishoramari muri Kigali byatangiye kubarurwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF), bari mu ibarura ry’ibikorwa byose by’ubucuruzi n’iby’ishoramari guhera kuri uyu wa Mbere kugera ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.

Ubucuruzi n'ishoramari muri Kigali bwose burimo kubarurwa
Ubucuruzi n’ishoramari muri Kigali bwose burimo kubarurwa

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Jean Rubangutsangabo, yatangarije Kigali Today ko barimo gukoresha Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers) rurenga 1,000 rujya kuri buri duka n’inzu z’ubucuruzi, muri karitiye zose zigize Umujyi wa Kigali.

Rubangutsangabo avuga ko abakora ibarura babaza umwirondoro w’umucuruzi cyangwa umushoramari hamwe n’ibyo akora, inomero y’ubucuruzi (TIN) hamwe no kumenya niba asanzwe ari umunyamuryango wa PSF.

Aba bacuruzi n’abashoramari bazakorerwa ibarura hashingiwe ku byiciro bine babarizwamo, bigizwe n’icyiciro cy’ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye muri rusange, icyiciro cy’inganda, icya serivisi ndetse n’icy’ubuhinzi.

Abakora ibarura kandi bazareba imiterere y’abacuruzi harimo kumenya imibare y’abagabo n’abagore babirimo, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Rubangutsangabo avuga ko ikigamijwe ari ukugira amakuru mashya ku bantu bose bakora ubucuruzi n’ishoramari, mu rwego rwo kubakorera ubuvugizi no kubafasha kubaka ubushobozi.

Yagize ati "Mu nshingano za PSF harimo kumenya abo bashinzwe, kubakorera ubuvugizi, guteza imbere ibyo bakora no kubafasha mu ishoramari. Muri iyi minsi hari abagiye mu rugendoshuri mu Misiri, hari n’abaherutse muri Mozambique no muri Zimbabwe".

Rubangutsangabo avuga ko ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali na ho harimo inyungu kuko nibamara kubona imibare y’abacuruzi n’abashoramari bose, ngo bizaborohera kubafasha guteza imbere ibyo bakora.

Rubangutsangabo ati "Nk’urugero imboga zicururizwa muri Nyabugogo zituruka mu Majyaruguru, dushingiye kuri iryo barura tuzareba niba imibare y’abacuruzi bazo ari mike cyane bidufashe gukurikirana ikibazo, tumenye niba byaba biterwa n’uko bazizana zikabora, tugashyiraho ingamba zo kubikemura."

Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera PSF, Theoneste Ntagengerwa, avuga ko bagamije kumenya abanyamuryango babo, bakabateganyiriza ibikorwa byo kubateza imbere no kubakorera ubuvugizi bushingiye ku mibare ihamye.

Ntagengerwa yakomeje agira ati "Bizatuma tumenya ngo ’dufite abikorera bangana gutya, bari mu cyiciro iki n’iki, hanyuma tubwire Umujyi wa Kigali tuti’ dukeneye ko mwabafasha ibi n’ibi".

Abakora ibarura basabwa kwirinda kubaza abacuruzi uburyo bunguka n’uko batanga imisoro, kuko ngo atari cyo rigamije.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na PSF basaba abaturage muri rusange n’abacuruzi by’umwihariko korohereza abakarani b’ibarura, bakabaha amakuru y’ukuri batabagoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka