Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjije arenga miliyari 640Frw

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibyoherejwe byinjirije u Rwanda miliyoni zisaga 640.9 z’Amadolari y’Amerika (Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 663), mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022.

Ibi biri muri raporo NAEB yashyize ahagaragara ku wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, yerekana ko habayeho inyongera haba mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ibyoherejwe mu mahanga ndetse n’ingano y’amafaranga byinjirije u Rwanda, hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022.

Iyo mibare yatangajwe na NAEB, igaragaza ko iyo ugereranyije inyungu u Rwanda rwabonye mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi mu mwaka w’ingengo y’imari wari wabanje wa 2020/2021, habayeho inyongera ingana na 45% bitewe n’ingamba Leta y’u Rwanda yashyiriyeho zo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda miliyoni zisaga 444.8 z’Amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 460.6 mu mafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga yinjijwe n’ibihingwa ngengabukungu ni ukuvuga (ikawa, icyayi n’ibireti), yiyongereye ku kigero cya 18% agera ku madolari y’Amerika 185,442,833 mu gihe ayinjizwa n’ibindi bicuruzwa bikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, byiyongereyeho 58% aho byinjije Amadolari y’Amerika 455,509,464 mu mwaka wa 2021/2022.

Ayinjijwe n’ikawa yiyongereye ku kigero cya 23% mu gihe ay’icyayi yiyongereye ku kigero cya 15%, naho ibireti byo yiyongera ku kigero cya 12%. Ugereranyije n’umwaka wabanje, ayinjijwe n’umusaruro w’indabyo, imboga n’imbuto yiyongereye ku kigero cya 6.7%, aho imboga zongereye agaciro ku kigero cya 63% mu gihe ak’imbuto kiyongereye ku kigero cya 87%.

Iyi raporo ikomeze igira iti “Ku bijyanye n’ingano y’indabo zoherezwa mu mahanga, hagabanutseho 5% ugereranyije n’umwaka wabanje ndetse n’amafaranga zinjije agabanuka ku kigero cya 13%, bitewe n’ibibazo bya Politiki bikomeje hagati y’u Burusiya na Ukraine, nk’ibihugu byubatse izina mu gutumiza indabyo ziva mu mahanga.”

Inyungu yavuye mu binyamisogwe n’ibinyampeke yiyongereye ku kigero cya 44%, ikaba igize 20.8% by’amafaranga yinjijwe n’ibikomoka ku buhinzi muri rusange.

Ubuyobozi bwa NAEB buvuga ko buha agaciro cyane uruhare rw’abafatanyabikorwa bose, bagaragara mu ruhererekane rw’ubuhinzi no gutunganya umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, muri iki gihe ubukungu bw’Isi bukomeje gufungurwa.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, avuga ku musaruro wabonetse mu mwaka ushize, biteguye gukomeza kubakira ku mikorere y’uyu mwaka mu kurushaho guharanira ko ubuhinzi bw’u Rwanda bwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Twishimiye ko urwego rw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga rukomeje kugira uruhare mu gusigasira no guhanga umurimo, mu mahirwe menshi rutanga. Tuzubakira ku mikorere myiza y’uyu mwaka turushaho guhanga uburyo bushya bwo gukomeza guharanira ko ubucuruzi bushingiye ku buhinzi mu Rwanda burushaho kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga, ari na ko bukomeza kureshya amasoko mpuzamahanga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka