Ibihugu bifite ibyo bitaruzuza mu Muryango w’Ubukungu wa ECCAS bikomeje kuganirizwa
Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo hagati (Economic Community of Central African States - ECCAS) bwatangiye ibiganiro n’ibihugu binyamuryango bifite ibyo bitaruzuza, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amategeko agenga isoko rusange rya ECCAS.
ECCAS ni umuryango umaze igihe kitari gito ushinzwe, ukaba warashyizweho intego nyamukuru ari uguteza imbere guhahirana hagati y’Ibihugu. Nyamara ariko usanga ibyo washoboye kugeraho bikiri bike kubera kutubahiriza no gushyira mu bikorwa amwe mu mategeko agenga iryo soko, ari na byo bigenda bikoma mu nkokora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bw’abanyamuryango ba ECCAS.
Ibi byatumye inama yahuje abayobozi ba za Guverinoma muri Werurwe 2024, isaba komisiyo ko ibihugu bifite ibyo bitaruzuza byaganirizwa mu gushyira mu bikorwa amategeko agenga isoko rusange ryo muri ECCAS kugira ngo babone aho bahera basobanurira banakora ubukangurambaga mu bacuruzi kugira ngo bitabire guhahirana hagati yabo.
Bamwe mu bacuruzi b’Abanyarwanda bagerageje gukorera ubucuruzi mu bihugu byo muri ECCAS, bavuga ko nubwo hari amahirwe y’uko bashobora gucuruza mu buryo buboroheye ariko bitaratangira gukurikizwa, kubera ko bagicibwa imisoro ihanitse, ku buryo bitabemerera kuhakorera ubucuruzi.
Espérance Kanani ni umwe mu bacuruzi b’Abanyarwanda bagerageje gukorera ubucuruzi bw’inyama mu gihugu cya Gabon. Avuga ko baciwe imisoro yatumye bacika intege zo gukomeza kubera ko yari ihanitse cyane.
Ati “Twagiye bwa mbere muri Gabon nk’abacuruzi. Kuguca 52% by’umusoro ni ikintu gikomeye cyane, kuko nta nyungu ya 52% wabona ku gicuruzwa, ubwo rero tugize Imana ibihugu byose byo muri ECCAS bikajyamo, byaba ari amahirwe kuri twe abacuruzi ndetse no ku bihugu byacu byombi.”
Komiseri ufite mu nshingano guteza imbere imikoranire mu bucuruzi muri ECCAS, François Kanimba, uyoboye itsinda ririmo kujya mu bihugu bigomba kuganirizwa, avuga ko mu bihugu 11 bigize uwo muryango, hari 7 bigomba kuzuza ayo mategeko birimo n’u Rwanda.
Ati “Ikitugenza mbere na mbere ni ukugira ngo twumvikane na buri gihugu gahunda yo kugira ngo cyinjire neza mu buryo bufatika muri iri soko rusange ry’uyu muryango, ariko noneho tukaboneraho kugira ngo dukore inama n’abacuruzi cyane cyane abatekereza kwinjira kuri ririya soko, kugira ngo tubasobanurire amategeko agenga ubucuruzi kuri iryo soko rusange ryo muri Afurika yo hagati uko ateye, n’ibyo bagomba gukora kugira ngo bashobore kurijyaho.”
Bimwe mu bitaratunganywa n’ibihugu binyamuryango, harimo kwemera guhahirana ibicuruzwa bikorerwa muri ibyo bihugu nta misoro iyo byoherejwe mu bindi bihugu, aho usanga ibihugu bititabira kimwe gushyira mu bikorwa iryo tegeko kandi ryaratowe n’abakuru b’ibihugu guhera muri 2004.
Ikindi ni ukumvikana ku mategeko baheraho kugira ngo bemeze ngo igicuruzwa iki n’iki kiva mu gihugu runaka, gishobora kwinjira mu bucuruzi mu bindi bihugu nta misoro cyishyuye (Roles of Origin), kuko isoko ritabereyeho kugira ngo abacuruzi bajye bajya kugura ibicuruzwa mu mahanga, ubundi bajye kubicuruza bavuga ko bikorerwa iwabo.
Agaruka ku mpamvu hari ibyo u Rwanda rusabwa kubahiriza rutarubahiriza muri ECCAS, Gloire Kayitare ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi bwo hanze y’Igihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yavuze ko amasezerano yose Igihugu kiba kigomba kujyamo, aba agomba kubanza kwigwaho n’inzego zitandukanye.
Yagize ati “Tugomba kubanza tukaganira n’ibindi bigo bitandukanye, kuko ni inshingano zitari iz’ikigo kimwe gusa, hamwe no kubiganiraho, no gufata umwanzuro hamwe nk’Igihugu, dufata uruhande tukabona kuba twakwinjira mu isoko rusange iryo ari ryo ryose.”
ECCAS igizwe n’ibihugu bya Angola, Burundi, Cameroon, Repubulika ya Santarafurika, Chad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazaville, Guinea Equatorial, Gabon, Sao Tome and Principe hamwe n’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|