Ibihingwa bihumura, isoko itazwi y’ubukungu n’ubuzima bwiza

Ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) hamwe n’abatunganya imibavu mu bimera, barahamagarira Abanyarwanda guhinga ibyatsi bihumura.

Igihingwa cya Geranium, kimwe mu bishobora kwinjiriza u Rwanda agatubutse
Igihingwa cya Geranium, kimwe mu bishobora kwinjiriza u Rwanda agatubutse

Abazobereye mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri ibi bimera bavuga ko bifite agaciro gakubye inshuro nyinshi aka kawa n’icyayi, kandi bikaba byirukana udusimba turimo imibu itera malaria.

Ni mu gihe ikigo cyitwa ‘Ikirezi Natural Products’ gihinga kikanatunganya amavuta, imiti n’imibavu mu bihingwa bihumura, kivuga ko cyabuze umusaruro wahaza inganda gifite.

Ibyo bihingwa bitanga impumuro birimo ibyitwa pacuri, geranium, inturusu, umucyayicyayi, teyi (rumari), rosemary, moringa, nyiramunukanabi, umuravumba n’ibindi.

Umuyobozi wa Ikirezi, Dr Nicholas Hitimana avuga ko Abanyarwanda baramutse bitabiriye guhinga ibi bimera, byakura benshi mu bukene kandi bikabarinda indwara cyane cyane malaria.

Avuga ko abaturage bamugemurira geranium abishyura 100Frw kuri buri kiro kimwe, abamuha pacuri akabishyura 500Frw ku kiro.

I Gahara mu karere ka Kirehe, abakorana n’urwo ruganda ngo barubatse amazu bikura mu bukene.

Dr Hitimana agira ati ”Turagira ngo abahinzi batugana babe benshi cyane kuko nta kibazo cy’isoko twigeze tugira, ryaba irya geranium, pacuri, rosemary, inturusu… icyo twahereyeho dushaka ni isoko tugurishamo umusaruro wacu.”

Uruganda “Ikirezi Natural Prodaucts” ruvuga ko rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zirenga 20 z’amababi ya geranium ku munsi, ariko ngo biracyagoranye ko rubona na toni imwe.

Umuyobozi warwo akomeza agira ati ”Uruganda runini twabaye nk’abaruretse dushyiraho akandi gato iruhande rwarwo gakora toni imwe ya geranium n’iy’inturusu, kandi nako ntikarabona umusaruro uhagije”.

Abashaka akazi bahamagarirwa kwinjira mu buhinzi, ubucuruzi no gutunganya ibimera bivamo imibavu. Basabwa guhera kuri za pepiniyeri, guhinga, gukamuramo amavuta, kuyajyana ku masoko, kuyacuruza no kuyakoresha.

Dr Hitimana avuga ko mu myaka ibiri iri imbere ishoramari mu bihingwa bivamo imibavu rishobora kuzaba rifite igishoro cy’amafaranga miliyari 12Frw ku mwaka.

N’ubwo toni imwe y’amababi ya geranium ivamo amavuta atarenze ibiro bitatu, ntibibuza ko iyo bayagejeje muri Amerika cyangwa i Burayi ikiro kimwe kigurwa amadolari 250.

Ibi ni ibisobanurwa na Munyaneza Jean Marie Vianney, Umuyobozi muri NAEB ushinzwe Ishami riteza imbere ibihingwa bishya bishobora koherezwa mu mahanga.

Ni amafaranga y’u Rwanda arenze 221,000Frw, kandi ko mu gihe umuntu atabonye uko ajyana umusaruro we muri Amerika, i Burayi cyangwa muri Aziya, ngo ashobora kuwugurishiriza mu gihugu imbere agahabwa amadolari 150 ku kiro kimwe cy’amavuta ya geranium.

Munyaneza avuga ko umuntu wakoze ibisabwa byose birimo ubuhinzi bw’umwimerere no gushaka icyemezo cy’ubuziranenge, hegitare imwe yamuviramo ibiro birenga 500 by’amavuta ya geranium buri mwaka.

Uwakora imibare y’amafaranga ashobora kuva muri hegitare imwe ya geranium yagurishirije hanze y’igihugu, abona ko yavamo arenze miliyoni 110Frw ku mwaka, cyangwa ibihumbi 300Frw buri munsi.

NAEB ivuga ko kugeza ubu abahinzi b’ibihingwa bihumura batarenga 450 mu gihugu hose, bakaba badashobora gutanga umusaruro uhaza isoko mu Rwanda no mu mahanga.

Icyerezo cyatanzwe n’iki kigo ni uko mu myaka itandatu iri imbere, imibavu ikorerwa mu Rwanda izaba yungukira Leta miliyoni zibarirwa hagati ya zirindwi na 10 z’amadolari ku mwaka, ivuye ku bihumbi 500Frw yinjiza kugeza ubu.

Iki kigo gikomeza kigaragaza ko hegitare 500 zonyine zihinzweho ibihingwa bivamo imibavu, zihagije kugira ngo aya mafaranga abashe kuboneka.

Abakozi ba NAEB hamwe n’impuguke mu bihingwa bivamo umubavu, bagaragaza ko aho ibyo bimera biri, ahatewe umubavu wabyo cyangwa kwisiga amavuta n’isabune bibikomokaho, ngo byirukana udusimba tw’inigwahabiri turimo imibu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabasuhuje!
Biranshiimishije gusoma iyi nkuru yuko mu gihugu harimo ikigo gikora imibavu .Igitekerezo cyanjye niko ayamakuru yagezwa kuri benshi kugira babimenye kandi bikanashishikarizwa benshi kuko byafasha benshi guhindura ubuzima bwabo.
Njyewe ubwange nkiyisoma nahise ngira ubushake bwa kongera umusaruro kuri bimwe muri ibi bihingwa!
Murakoze.
V Habimana

Habimana JMV yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka