Ibigo bitwara abagenzi mu ntara ntibizongera gukorera mu mujyi rwa gati

Muri Nyakanga umwaka w’2011 nibwo Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali bwatangaje ko nta modoka zitwara abagenzi mu ntara zizongera gukorera mu mujyi hagati. Ubu zikaba zimaze kwimurirwa Nyabugogo, naho imodoka nini zitwara ibintu zikazajya zemererwa gupakira no gupakurura mu masaha ya nijoro.

Ibi byemezo byafashwe muri gahunda yo guca akajagari mu mujyi bikaba byaratangiye kubahirizwa kuva ku itariki ya 3 Ukwakira umwaka w’2011, bikaba byaratangiranye n’igikorwa cyo kwimura ibigo bifite imodoka zitwara abantu mu ntara.

Ubwo yasuraga ahazimurirwa ibi bigo bimenyerewe kw’izina rya Agence de Voyage, umuyobozi w’akarere ka nyarugenge, Madame Mukasonga Solange yatangaje ko bishimira uko imirimo y’imyiteguro yagenze cyane ko ibigo byose byabonye ibyumba byo gukoreramo ndetse n’aho imodoka zizajya zihagarara bityo bikazafasha mubyerekeranye n’umutekano w’abagenzi n’ibintu byabo.

Ngo kuba izi modoka zije gukorera Nyabugogo ntacyo bizabangamira abari basanzwe bahakorera kuko byabanje kumvikanwaho, ikindi ni uko abakoreraga i Remera na Kicukiro nta kizahinduka kuko bifasha abatuye muri ibyo bice kuba babasha kujya muburengerazuba batiriwe bajya gutegera Nyabugogo, izijya mu mahanga nazo zizakomeza gukorera aho zakoreraga.bikaba byaratangajwe n’umyobozi wa ATRACO ndetse n’uwa ATPR (Rwanda Persons Transporters Association - ATPR).

Ku ruhande rw’abagenzi ariko haracyari impungenge kuko ibigo byose bikorera hamwe bityo bigatera urujijo kuri bamwe na bamwe ikindi ni uko bifuza ko bajya bagezwa mu mujyi.

Umuyobozi wa ATPR akaba yaboneyeho n’umwanya wo gusaba abagenzi kwihanganira izo mpinduka kuko ari gahunda ijyanye no guha ishusho nshya kandi nziza umujyi wa Kigali.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka