Ibigo bigera kuri 71 bishobora kutazongera gukorana na Leta

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA) cyashyize ahagaraga urutonde rw’ibigo byahabwaga amasoko ya Leta byagaragaweho imikorere mibi bityo Leta ikaba yagennye ibihano kuri byo birimo no guhagarika amasezerano.

Ikigo RPPA (Rwanda Public Procurement Authority) gitangaza ko kigiye gusesa amasezerano n’ibi bigo kuko byagaragaje imikorere itari myiza irimo gukoresha impapuro zitemewe, kugaragaza ubushobozi buke mu mikorere ndetse no gushaka gutanga ruswa.

Itangazo riri ku rubuga rw’icyo kigo rivuga ko ugereranyije n’umwaka ushize, muri iki gihembwe umubare w’ibigo byakuweho icyizere wikubye hafi inshuro ebyiri zose kuko wavuye ku bigo 43 muri Nyakanga mwaka ushize wa 2011 ukaba ugeze kuri 71 bivugako wazamutseho 65%.

Bimwe mu bigo byiyongereye kuri 43 byari bisanzwe harimo E.G.E&B , ECOPROTEN, ITEC & Associates Ltd, PAPETERIE AMICALE n’ibindi.

Urutonde rw’ibi bigo uko ari 71 n’amazina yabyo, ba nyirabyo n’ibihano byahawe bigaragara ku rubuga rwa www.rppa.gov.rw

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka