Ibigo biciriritse bigiye gutoranywamo 100, bizahemberwa kuzamuka mu bucuruzi

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, ikigo cy’iterambere RDB ku bufatanye na sosiyete y’Abanyakenya ‘Nation Media Group (NMG)’, bagiye gutoranya ibigo biciriritse 100 by’abikorera byagaragaje kuzamuka mu bukungu by’ibyo bikora kurusha ibindi.

Guhera mu kwezi gutaha kwa gatandatu kugera mu kwa cyenda k’uyu mwaka, abakozi ba NMG bazagenzura mu bigo bifite imari iciriritse (mid-sized companies) iri hagati ya miliyoni 50 na miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ubwo bazaba batoranyamo 100 birusha ibindi imari nyinshi.

“Gutanga ibihembo ku bigo bibyongerera umuhate wo gukora cyane, kandi wanashyira ikirango cy’uko byemewe ku bikorwa byabyo, bikabihesha icyizere mu bakiriya babyo no muri za banki, ku buryo zihita zemera kubiguriza igishoro cyo kwagura ibikorwa”; nk’uko bisobanurwa na Emmanuel Hategeka, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM).

Ibigo bifite imari iciriritse iri ku kigero cyifuzwa ngo birahari byinshi cyane mu Rwanda, kuko ngo hari ibigera kuri 200 bimaze kwiyandikisha kuzapiganirwa icyo kirango n’igihembo bya RDB, ndetse ko mu mwaka ushize mu bigo byapiganwe, 82% byari bifite hagati ya miliyoni 50 na miliyari 1.2, nk’uko Hategeka yongeraho.

Mu korohereza ibigo bifite imari iciriritse gutera imbere, buri wese ngo atanga umusoro ujyanye n’uko ubucuruzi bwe bungana, ndetse na Leta ifasha abafite igishoro gike kubona inguzanyo nyinshi muri za banki, kandi ikaba ingwate ku batagira ibyo batangiriraho, iyo basabye inguzanyo muri za banki.

Philip Velese, umukuru wa Nation Holdings Rwanda, ihurije hamwe radio KFM n’ibinyamakuru Rwanda Today na the East African, yavuze ko uretse gutanga ibihembo, bajya inama y’uburyo ikigo gikora ubucuruzi kigomba kwitwara.

Mu kwezi kwa cumi k’uyu mwaka, nibwo ibigo bizaba byarahataniye amarushanwa yiswe “Top 100 companies” bizahembwa ikirahure cy’umurimbo cyitwa “trophy”, seritifika, ndetse no gushyirirwa ikirango cyo kwemerwa ku bicuruzwa byabyo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ubu dukwiye gukora cyane ubutaha bakazaduhitamo mubazahembwa. RDB Murakoze cyane guteza imbere imishinga iciriritse.

yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

Mukomerezaho tuzamure ibigo biciriritse dore nibo batanga imirimo kuri benshi.

kanuma yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

ibi bihembo bizatera umuhate wo gukora cyane ku bindi bigo bitandukanye mu rwanda, uyu muhate rero niwo utuma ubukungu bw’igihugu bwiyongera ndetse bigatuma n’ibi bigo bitera imbere, kandi bikongera ibikorwa by’ibi bigo biciriritse cyane.

mbabazi yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

iki gikorwa ni intarumikwa kuberako bitera icyo umuntu yakwita motivation abashoramari benshi ndetse n’abaterankunga benshi cyane bashaka gushora imari yabo mu rwanda, ibi akaba ari nabyo bituma igihugu gitera imbere, RDB nikomereze aho.

Bob yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka