Ibicuruzwa by’u Rwanda byiteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda umupaka nufungurwa?

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangarije ko umupaka wa Gatuna ufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, ibyishimo ni byinshi mu baturage kuko bagiye kubona amahitamo menshi y’ibyo bagura byujuje ubuziranenge kandi bihendutse, ariko hari n’abareba kure bakagira amakenga.

Ibicuruzwa biva hanze bigiye kongera kunyuzwa ku mupaka wa Gatuna
Ibicuruzwa biva hanze bigiye kongera kunyuzwa ku mupaka wa Gatuna

Bafite impungenge ko inganda z’u Rwanda zahomba nyamara ngo zari zimaze kwiyubaka no gukora byinshi bisimbura ibyavanwaga muri Uganda mbere y’uko umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi.

Umucuruzi witwa Twizeyimana avuga ko u Rwanda rwari rumaze gufata igihe gihagije cyo kubaka inganda guhera ku zikora ibikoresho by’isuku(impapuro, amasabune, amavuta yo kwisiga) izitunganya ibiribwa nk’isukari, amavuta, inzoga, amata,...

Avuga ko abahinzi-borozi na bo bari bamaze kugira ubushobozi bwo gutanga umusaruro uhagije w’ibiribwa nk’ibitoki, inyanya, inyama, ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’ifu yabyo(kawunga).

Twizeyimana yagize ati "Ndabyibuka ko ikilo cy’ibishyimbo cyari amafaranga 350 mbere y’uko umupaka ufungwa, umaze gufungwa biratumbagira bigurwa amafaranga 600, ariko nyuma yaho ibishyimbo mu Rwanda byarabonetse byongera gusubira hasi."

Twizeyimana yumva hagombye gushyirwaho imisoro ku bituruka hanze kugira ngo bitaza bibuza ibyakorewe mu Rwanda kugurwa.

Aba bacuruzi barimo uwitwa Mudive n’umubyeyi bari kumwe, ntabwo babasha kwiyumvisha ko ibiciro by’ibicuruzwa byazasubira uko byahoze mbere y’ifungwa ry’imipaka.

Umugishwanama mu bijyanye n’ubukungu n’imari, Straton Habyarimana, avuga ko kugira ngo ibicuruzwa by’u Rwanda bishobore guhanganira ku isoko rimwe n’ibivuye muri Uganda, bisaba gufata ingamba nshya hakiri kare.

Habyarimana yagize ati "Impungenge zagombye kubaho mu gihe inganda zacu zidafite uburyo zigomba guhindukana n’igihe tugezemo. Umunyenganda arebe niba azagabanya ibiciro, niba azongera ubwiza, niba azongera uburyo abigeza ku bacuruzi, niba azafata irindi soko ahandi mu kindi gihugu,...hagire ikintu gihinduka mu mitekerereze n’imyifatire".

Habyarimana ashimangira ko bidashoboka gusubiza ibiciro byahozeho mbere y’ifungwa ry’imipaka y’ibihugu byombi, bitewe n’uko hari impamvu nyinshi zatumye bizamuka, harimo n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Avuga ko kuba hari ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye bizava muri Uganda bigahurira ku isoko rimwe n’iby’u Rwanda, ari impamvu ikomeye ituma abanyenganda b’u Rwanda bagomba kunoza imikorere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Inganda z’ino zari zimazenigihe zitwogeraho uburimiro ziragatoye, nta muturage wakongera kwemera guhendwa n’ibipirate by’inaha bikorwa n’inganda zivutse ejo areba ibicuruzwa bya qualite nziza bya macye kandi biva mu nganda zimaze kuba ubukombe zo muri Uganda

Hagenimana yanditse ku itariki ya: 31-01-2022  →  Musubize

Niba abanyenganda bacu batarungutse mukudupirata baratinze, nta mpamvu yo gusoresha umurengera. Amata, Aquasip, amasabuni, Amavuta, amabase n’ibindi bya Moviti bareke bize

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 30-01-2022  →  Musubize

Mu Rwanda baradupirata nkubu Movita ntawayigura abona moviti rwose quality ntaho zihuriye

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 30-01-2022  →  Musubize

Protectionnisme nimbi cyane...mureke habeho libre concurrence niyo ituma produit yigurisha umuntu agahitamo kubera ibiciro n.ubwiza bwikintu...iyaba ahubwo n.amazi n.umuriro byazaga!!! Wenda ibintu byahinduka ntihabeho kuzamura prix uko wishakiye cyane cyane bitajyanye na pouvoir d.achat.

Luc yanditse ku itariki ya: 30-01-2022  →  Musubize

Ahubwo nibyo byiza kuba ibicuruzwa biva uganda bigiye guhangana nibyo muRwanda kuko bizatuma umuturage adakomeza guhendwa kubera ubucye bwibicyenerwa mu Rwanda bizafasha abaturage cyane tutitaye kubanyiringanda kuko nyiruruganda ntabwo aba atunze igihugu cyose kuko inyungu abona mubucuruzi bwiwe nizo kwiteza imbere ubwe numuryango wiwe , ubwo rero ibyo bicuruzwa biva hanze nibize duhitemo ibihendutse kdi byiza ,bitari ukuzamuriraho ibiciro Umuturarwanda kubera ibintu byabaye bicye cg se ntawe muhanganye kwisoko .

ALIAS yanditse ku itariki ya: 30-01-2022  →  Musubize

Sukunoza imikorere gusa ku nganda zo mu Rwanda ahubwo bagabanye guhenda cyane kubyo bacuruza. Barahenda bagakabya

Jeph yanditse ku itariki ya: 30-01-2022  →  Musubize

Sukunoza imikorere gusa ku nganda zo mu Rwanda ahubwo bagabanye guhenda cyane kubyo bacuruza. Barahenda bagakabya

Jeph yanditse ku itariki ya: 30-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka